Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Malaria: Ishusho y’umuntu ufata imiti , n’undi uryamye mu nzitiramibu

Nyuma yo guhabwa imiti no kugirwa inama, birakwiye ko imiti duhawe tuyifata mu rugero batubwiye kandi ku masaha amwe. Imiti tugomba kuyifata tukayirangiza.

Nta miti igomba gusigara , imiti ntitugomba kuyigabana n’abandi bo mu rugo, buri muntu agenerwa imiti ye ku rugero rwe. Iyo havutse ikibazo mu gihe ufata imiti ntugomba kuyihagarika ahubwo wihutira gusubira kwa muganga vuba. Mu gihe ufata imiti hashobora kuziramo ubundi burwayi cyangwa ukumva utari koroherwa nk’uko bikwiye ugomba nabwo kwihutira gusubira kwa muganga vuba.
Iyo rero udakurikije inama uhabwa na muganga malariya ishobora guhinduka igikatu ikaba yaguhitana iyo nabwo utayivuje neza. Urumva rero icyo tugomba kuzirikana ni uko ari ukwivuza neza kandi vuba, dukurikiza n’inama duhawe na muganga.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego