Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Marie Curie, umugore wa mbere wahawe Prix Nobel

Marie Curie, umugore wa mbere wahawe Prix Nobel

Marie Curie ni umunyapolonyekazi uzwi cyane muri siyansi akaba ariwe mugore wa mbere wahawe igihembo cyitiriwe Nobel ndetse akaba yaragihawe inshuro ebyiri mu byiciro bitandukanye, akaba ari nawe mwarimukazi wa mbere wigishije muri Kaminuza ya Paris.
Marie Curie yari umuhererezi mu bana batanu, akaba yaravukiye muri Polonye mu 1867. Uyu mugore w’intashyikirwa mu butabire(Chimie) n’ubugenge ( Physique) yakuriye mu muryango w’abakene ariko ukunda kwiga, bikaba byaramufashije gutsinda mu masomo ye ndetse no kugera ku rwego rwo kwegukana ibihembo bitandukanye.
Umugore wagaragaraga nk’udasazwe muri icyo gihe, nubwo kwiga byari bimukomereye yumvise ashishikajwe cyane n’amasomo y’ubutabire n’ ibinyabuzima niko kujya gukurikirana amasomo ye mu bufaransa nubwo bitari bimworoheye kwiga mu rurimi rw’igifaransa, ntibyamubujije kurangiza ari uwa mbere mu bugenge n’uwakabiri mu mibare.
Ubwo yigaga I Paris nibwo yaje guhura na Pierre Curie waje kumubera umugabo 1895 mu , akaba nawe yari igihanganjye muri siyansi akaba yarayoboraga laboratwari ku ishuri ry’ubutabire n’ubugenge .
Mu 1898, Marie Curie yavumbuye ibintu byamufashije kugera kuri Radium, ariyo yaje gutuma ahabwa igihembo cyitiriwe Nobel mu mwaka w’i 1903.
Muri 1905, Pierre yaje gupfa azize impanuka , amusigira abana babiri
Mu 1911, Marie Curie yaje guhabwa ikindi gihembo cya kabiri cyitiriwe Nobel mu butabire (chemistry) nyuma yuko avumbuye actinium no kwongera ubushakashatsi kuri radium.
Gutsinda no gutera imbere kwa Curie muri siyansi byakuruye umwuka mubi ndetse abenshi bakababazwa nuko ari umugore uri kuvumbura kandi hari abagabo benshi bazwi muri siyansi.
Mu ntambara ya mbere y’isi mu 1914, Marie Curie yaboneyeho gushyira ubuvumbuzi bwe bwa x rays mu ma mashini yo mu bitaro mu rwego rwo gushyigikira ubuvuzi bufite ireme dore ko hari umubare mwinshi w’abasilikare wari warakomerekeye mu ntambara.
Marie Curie yashizemo umwuka mu 1934 azize cancer, kuva ubwo urupfu rwe rwabangamiye ubushakashatsi bwari bugikorwa kuri Radiation yari yitezweho kuzafasha benshi.
Marie Curie yasize amateka menshi muri siyansi kandi afungurira abagore gutinyuka kwiga no gukora ubushakashatsi muri siyansi .

biographyonline.net
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego