Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Menya amoko asanzwe y’ibiryo by’amatungo

 Menya amoko asanzwe y’ibiryo by’amatungo Ibiryo by’amatungo by’ibanze: Akenshi bigizwe n’ibinyampeke nk’ibigori, ingano, umuceri, Ubusanzwe igogorwa ryabyo rigenda kuburyo bwiza kandi bifitiye akamaro kanini amatungo atuza.Bikungahaye cyane ku bitera mbaraga.

Amafu ahabwa amatungo n’ibiryo by’inyongera: ahabwa amatungo aba ategerejweho umusaruro mwinshi kandi mu gihe gito. Ubu bwoko bw’ibiryo nibwiza cyane ku nkoko no ku ngurube bitewe n’uko igogorwa ryabyo rigenda neza kuri ayo matungo.

Bigizwe ahanini:

Ibikomoka ku binyampeke; ibisigazwa by’umuceri, by’ubunyobwa..
Merase zongerwa mu biryo by’amatungo kugirango bikundwe cyane n’amatungo
Ibyubaka umubiri, imyunyu ndetse n’imwe mu miti (teramycin) bishobora kuvangwa mu biryo by’amatungo.
Ibiryo bikomoka ku matungo:ifu y’amafi,ifu y’amagufa ndetse n’amaraso yumishijwe nabyo bishobora kongerwa mu biryo by’amatungo.

Ibyatsi by’amatungo: bifitiye akamaro kanini amatungo yuza nk’inka kuko bigize igice kinini cy’ibiryo zihabwa.

Bigizwe ahanini n’ibinyampeke hamwe n’ibinyamisogwe. Bikura vuba mu gihe cy’imvura bigatanga umusaruro mwinshi ushobora kubikwa ukazakoreshwa ikindi gihe.

Kuragira amatungo nibwo buryo bwiza bwo guha ibyatsi amatungo. Ibihe by’imvura bifite akamaro kanini mu kubona umusaruro uhagije ndetse hakaboneka n’uwo guhunika; ukazakoreshwa mu bihe by’ibura ry’ubwatsi.

Hari uburyo 2 guhunika ubwatsi bw’amatungo

Ubwa 1: Ibinyampeke n’ibinyamisogwe birahunikwa (birabikwa) kugirango bizagaburirwe amatungo mu bihe by’impeshyi.

Uko bikorwa; ubwatsi butemwa igihe butangiye kurabya,bukumishwa bukanikwa kandi bukabikwa buhambiriye neza bityo bukazagaburirwa amatungo igihe cy’izuba ryinshi.

Ubwa 2:ubu buryo ni bwiza kuko butuma haboneka ubwatsi bw’amatungo n’ubwo izuba ryamara igihe kirekire.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego