Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Menya uko wakora Ubuhinzi bwa watermelon


Watermelon (Citrullus lanatus (Thunb.),ibarizwa mu muryango wibihingwa wa Cucurbitaceae) iki gihingwa bivugwa ko inkomoko yacyo yaba ibarizwa muri Afurika y’amajyepfo. Imbuto za watermelon nazo bazita watermelon.
Uru rubuto ruribwa rudatetse; kandi runavamo umutobe ukunzwe cyane dore ko uba ukungahaye kuri vitamine zitandukanye ndetse Watermelon yiganjemo isukari ifitiye umubiri akamaro.

menya uko wakora Ubuhinzi bwa watermelon
Muhinzi menya uko wakora Ubuhinzi bwa watermelon
Watermelon ni kimwe bihingwa kimeze nk’amadegede, kera k’uruyuzi. Aho rushobora kweraho ikidegede kimwe cyangwa kirenze kimwe. Kiribwa kidatetswe ndetse akaba ariho gitandukanira n’amadegede asanzwe ahubwo cyo cyengwamo umutobe ukunzwe cyane dore ko ukungahaye kuri vitamine zitandukanye n’amazi hatibagiwe n’isukari.
Mu kinyejana cya 19, umuhanga Alphonse de Candolle yakoze ubushakashatsi yemeza ko koko watermelon ikomoka muri Afurika aho yaribwaga n’abantu baturaniye amashyamba bafatwaga nkabakene ibi nabyo byatumaga bemeza ko watermelon ari ikimera cy’ishyamba .
Ikindi gihamya ko watermelon ikomoka muri afurika kandi ikaba ishobora kuba yarahingwaga mu kibaya cy’uruzi rwa Nili (Nile Valley) aho mukinyejana cya kabili mbere y’ivuka ryaYezu bagiye basanga ibisigazwa bya watermelon mu mirima urugero nko kubwami bwa 12 muri egiputa habonetse imbuto za watermelon mumva ya Farawo (Pharaoh Tutankhamun) . Watermelon kandi tuyisanga no mubyanditse byera Bibiliya aho bavugako abasogokoruza baba Isirayeli baziryaga igihe babaga bejeje igihe bari mubucakara muri Egiputa.

Amoko ya watermelon
:
Wotermelon bivugwa ko yaba ifite amoko agera kuri 1200 The more than 1200 watermelon ishobora kugira amabara atandukanye bitewe n’ubwoko ibarizwamo.
Ubuhinzi bwa watermelon
Urubuto rwa Watermelon rumeze nk’igihaza kandi rurandaranda nk’uruyuzi, rukaba rushobora kweraho urubuto rumwe; ndetse hari n’ubwo rwera imbuto nyinshi rukunda ubushyuhe bwinshi .
Kwitegura guhinga watermelon
1.Hitamo ubwoko bwa watermelon wifuza guhinga: Igiciro cya watermelon ndavuga imbuto zo guhinga zigurishwa ku giciro gitandukanye bitewe nugurisha ndetse n’aho aherereye.
• Hitamo niba ugomba guhinga imbuto za watermelon cyangwa niba uzagemeka urubuto rwamaze guhingwa. Imbuto za Watermelon zikenera ubushyuhe bugera kuri degere 70.
Guhitamo akarere /umurima uhingamo watermelon:ikenera nibura urumuri cyangwa izuba mugihe kigera kumasaha atandatu buri munsi kugirango ikureneza kandi itange umusaruro. Intera igomba kujya hagati y’urubuto rwa watermelon ni metero imwe na centimeter 80 (1.80) ishobora kugabanuka bitewe n’ubwoko wahinze niba budakuracyane.
Watermelon kimwe nibindi bihingwa byinshi ikenera amazi ndetse n’ifumbire ikishimira ubutaka bufite ubusharire buri hagati ya 6.0 na 6.8(pH of 6.0 to 6.8.)
Guhinga imbuto za watermelon:Tunganya umurima wawe uwumaremo ibyatsi bibi ushyiremo ifumbire hanyuma usanze ubutaka uringanize hanyuma ucukure utwobo duto uragenda ushyiramo zambuto zawe aho buri rubuto wagombye kurushyira kubujya kuzimu bwa santimetero 2,5 (2.5cm) Shyiramo urubuto rumwe cyangwa zirenze rumwe gusa irinde kurenza imbuto enye .
Imbuto zitangira kumera mugihe kigera kuminsi iri hagati 7-10 uhereye kumunsi watereyeho ariko ibi nanone bizaterwa n’ubutaka ubushyuhe ndetse n’ubujyakuzimu urubuto rwawe ruriho. Aha uzitwararika ureba niba koko imbuto zawe zifite amazi ahagije byaba ataribyo ukavomerera.
Gusarura
Sarura imbuto zeze . Mu gihe cyiza ni ukuvuga ubushyuhe imbuto zerera amezi ane .
Watermelon yasaruwe ntiyagombye kurenza iminsi 10 mu bubiko
Intunga mubiri dusanga muri watermelon
• watermelon igizwe na 6% by’isukari na 91% by’amazi. Nkuko bizwi kumbuto nyinshi watermelon nayo ikungahaye kuri vitamin C, amino-acid citrulline.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego