Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

MINAGRI yasobanuye imbanzirizamushinga ku ikorehswa ry’ifumbire mvaruganda


Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) mu nama yayihuje n’abafatanyabikorwa ba leta n’abikorera kuri uyu wa mbere yabamurikiye imbanzirizamushinga y’amabwiriza ya Minisitiri ajyanye n’ikoreshwa ry’inyongeramusaruro, hakaba hagaragajwe ibizasabwa utumiza, uwohereza n’uzacuruza inyongeramusaruro cyane amafumbire mvaruganda.
Emmanuel Ngabirora mu kugaragaza no gusobanura uko iyo mbanzirizamushinga iteye yavuze ko hagomba kwandikishwa inyubako zikorerwamo ubucuruzi cyangwa zibikwamo ifumbire n’imiti nyongera musaruro, kuba inganda zikora, zitunganya imiti cyangwa ifumbire zigomba kuba ziri kure y’aho abantu batuye kandi kure y’amazi kugira ngo zitayangiza.
Yavuze ko kandi ababikoramo bagomba kwambara imyambaro y’akazi kugira ngo birinde ingaruka, ngo aho hantu hagomba kuba hari ibikoresho by’ubutabazi, ababicuruza bagomba kugira icyangobwa kibimwemerera.
Iyo nyigo kandi iteganya ko mu gihe cyo gutera imiti hagomba kurindwa ibidukikije, umuntu akitondera gutera imiti ibidukikije bitabugenwe no kudafata ibipfunyika by’imiti cgangwa ifumbire ngo bivangwe n’ibindi bihingwa.
Inyigo iteganya ko uruhushya rw’imyaka itatu, uruhabwa azajya atanga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200, ariko akazajya akomeza gutanga andi ibihumbi 100, naho urwo kohereza mu mahanga rumara imyaka itatu, uruhabwa azajya yishyura ibihumbi 100 nyuma ukomeze kwishyura ibihumbi 50.
Uruhushya rwo kudandaza rwo ruzajya rutangirwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 mu gihe cy’imyaka itatu na nyuma hakomezwe kwishyurwa ibihumbi 50.
Kwandikisha inyubako ku batumiza bakanohereza mu mahanga ni ibihumbi 100 by’imyaka itanu nyuma hagakomeza hishyurwa 50 na ho ku badandaza, inyubako itangira yishyurwa ibihumbi 15 by’imyaka itanu nyuma hagakomeza hishyurwa ibihumbi icumi (10 000).
Kwandikisha umuti cyangwa ifumbire, iteka rya Minisitiri no 005/11/30 ryo kuwa 15 Gashyantare 2013 rigena ko hagomba kwishyurwa inihumbi 10 mu gihe cy’imyaka itatu.
Aha hakaba haravuzwe ko nta tegeko rirasohoka rihana utubahirije amabwiriza igihe yamaze kwemezwa uretse kuba hafatirwa ibintu bye ndetse akanamburwa icyemezo cye.
Raphael Rurangwa Umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri MINAGRI yavuze ko kugira ngo umusaruro uzamuke ariko arina na mwiza ngo ni uko habaho ubufatanye bwa Leta n’abikorera.
Yagize ati ”Ningobwa ko tuzamura umusaruro mu bwiza n’ibwinshi ariko kandi nanone tugahera aho twari turi. Ntabwo twifuza ko u Rwanda ruba ha handi abantu baza kumena ibintu byose ngo ni yo nyongeramusaruro.”
Rurangwa yavuze kandi ko kuba hari gusabwa abantu bize ibijyanye n’ubutabire muri uyu mushinga atari ikibazo, ngo ahubwo ni ukugira ngo haboneke abantu bake bakora ubuhinzi kandi babukora neza.
Aha yavuze ko iyi gahunda yatekerejweho nyuma yo kubona ko ubutaka bw’u Rwanda buri kurumba (bufite ubisharire) cyane cyane mu duce twa Congo Nil turimo akarere ka Nyaruguru, Nyamagabe, Rutsiro, Karongi na Ngorero aho usanga ubutaka bwaho bwiganjeho ibyatsi by’inshinge zikaba ari kimwe mu bimenyetso by’ubusharire.
Dr. Charles Murekezi, ‘Umuhuzabikorwa wa gahunda yo gukwirakwiza ifumbire’ muri MINAGRI, yavuze ko hagendewe ku byifuzo by’abafatanyabikorwa byagaragajwe hari ibintu bigiye kongerwa ndetse no ku nononsorwa muri uyu mushinga.
Muri byo ngo hagiye kunonosorwa ibijyanye no kwandika abantu bazatumiza n’abazacuruza ifumbire, ngo kugira ngo amabwiriza azashyirwe mu bikorwa umushinga utangire gukora neza. Ngo bizafasha kumenya niba inyongeramusaruro zinjira mu gihugu ari nziza ndetse ngo bizafasha ko abikorera bashinga inganda zikora inyongeramusaruro.
Yanavuze kandi ko kugeza ubu u Rwanda rutumiza inyongera musaruro mu mujyi wa Dubai, mu gihugu cy’Uburusiya no mu gihugu cy’Ubushinwa.
Iyi nama yabaye kuri uyu wa mbere tariki 15 Ukuboza ikaba yari igamije kwiga no kungurana ibitekerezo ku mbanzirizamushinga y’amabwiriza ya Minisitiri yerekeranye n’ikoreshwa ry’imiti n’amafumbire mvaruganda bikoreshwa mu buhinzi hagamijwe kureba niba koko ibiteganwa kubahirizwa byumvikana kubazaba bayikoresha ku isoko cyangwa abazaba bayishyikiriza abagomba kuyikoresha mu buhinzi bwabo.

Inkuru dukesha:
UMUSEKE.RW

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego