Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Minisitiri Habineza Nta shyaka agira ngo Ndi Umunyarwanda, imutemba mu maraso iramuhagije

by www.amakururwanda.com

Minisitiri Habineza Nta shyaka agira ngo Ndi Umunyarwanda, imutemba mu maraso iramuhagije

Minisitiri w’Umuco na Siporo Joseph Habineza (Ifoto/Kisambira T)

Minisitiri w’Umuco na Siporo ni umwe mu banyepolitiki bake mu Rwanda batagira umutwe wa politiki uwo ari wo wose babarizwamo.

Ibisobanuro bya Ministiri Joseph Habineza umaze imyaka isaga 10 muri Guverinoma, bigaragaza ko nta n’ishyaka na rimwe akeneye kujyamo kuko ngo Ndi Umunyarwanda imuhagije nubwo Ndi Umunyarwanda atari ishyaka.

Aya magambo yayabwiye umunyamakuru w’Izuba Rirashe kuri Twitter ubwo yari avuze ko atari azi ko Habineza nta shyaka abamo kugeza ubwo yasomaga inkuru Izuba Rirashe ryamwanditseho ijyanye n’ubuzima bwe bwa politiki no hanze y’akazi.

[Reba ku rubuga, iburyo, mu cyiciro cy'inkuru zasomwe cyane, "Izasomye Cyane", usome iyo nkuru ifite umutwe ugira uti, "Wari uzi uburyo Habineza Joseph yahuye na Perezida Kagame bwa mbere?" niba utarayisoma.]


"Ishyaka riruta ayandi ni Ndi Umunyarwanda. Ndayemera, ndayihumeka, intemba mu maraso"

Ikiganiro hagati ya Minisitiri n’umunyamakuru nticyarangiriye aho. Yamubajije niba adashobora kuba mu ishyaka runaka kandi agakomeza akemera Ndi Umunyarwanda, amusubiza ko kuba mu ishyaka cyangwa kutaribamo ari amahitamo y’umuntu, kandi ko n’ubundi atigeze agambirira kuba umunyepolitiki.



Mu kiganiro cyihariye aherutse guha ikinyamakuru Izuba Rirashe, Minisitiri Habineza yasobanuye birambuye ukuntu yatunguwe no guhamagarwa kuba Minisitiri mu mwaka wa 2004…

"Rimwe nari i Nairobi muri Vacancy bambwira ko Afande anshaka (Perezida Kagame), ndibaza nti aranshakira iki koko? Icyo gihe H.E ( Perezida Kagame) yampamagaye ngiye kwegura muri Bralirwa [09/2004], naje kujya muri State House turaganira [na Perezida] nyuma arambwira ati nasanze ari wowe wasimbura Robert Bayiga mba, ambwira ibyo nzaba nshinzwe hanyuma tariki 28/09/2004 nibwo babitangaje…”

Umunyamakuru: Wumvise umeze ute bakugize minisitiri?

"Byarantunguye, byarantunguye kuko ntigeze ntekereza kuzaba umunyapolitike, gusa nari mfite inzozi ko ku myaka 40 naba ndi CEO [Umuyobozi mukuru w’Ikigo] icyo gihe abantu barampamagaye na nubu ugutwi kuracyandya!”

Kuba Minisitiri ariko ntibisaba ko uba uri mu ishyaka runaka, nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda. Minisitiri Habineza avuga ko na we ari yo mpamvu ari Minisitiri kandi nta shyaka abarizwamo.

Abanyepolitiki batagira imitwe ya politiki ni mbarwa; usibye Habineza, twavuga na Perezida wa Sena Bernard Makuza ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Leta Louise Mushikiwabo.

Izuba Rirashe


Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego