Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

MISS RWANDA 2015: AMAFOTO Y'ABAKOBWA BAHATANIRA IKAMBA

by www.amakururwanda.com
12:00 z’amanywa kuri uyu wa 28 Mutarama 2015 gutora Nyampinga w’u Rwanda 2015 hakoreshejwe ubutumwa bugufi kuri telephone zigendanwa biratangira. Abakobwa bahatana ni 25 bahagarariye Intara enye n’umujyi wa Kigali. Kuva tariki 10 Mutarama 2015 hatoranyijwe aba bakobwa 25 bihereye mu Ntara y’Amajyaruguru. Muri aba 25 hagomba gusigara 15 ba nyuma bazahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2015 uzasimbura Colombe Akiwacu.

Aba 15 bazajya mu mwiherero (Boot camp) i Rubavu aho bigishwa bakanamenyerezwa imyitwarire n’ibindi by’ingenzi byakorwa n’ushobora kuba Miss Rwanda.
Muri aba bakobwa 25 batangira gutorwa uyu munsi, tariki 07 Gashyantare 2015 nibwo hazabaho igikorwa cyo guhitamo 15. Mu kubahitamo amajwi batoreweho kuri SMS azaba afite 20% akanama k’abakemurampaka ko kazaba gafite 80%.
Guha amahirwe umukobwa hakoreshejwe ubutumwa bugufi ni ukujya ahandikirwa ubutumwa muri telephone yawe, umurongo w’itumanaho wose ukoresha birakunda, ukandikamo nimero y’umukobwa ushaka guha amahirwe ukohereza kuri 5000.
Iyo Simcard ushobora kuyikoresha inshuro zose zishoboka mu buryo bwo kurushaho guha amahirwe umukobwa ushyigikiye. Gutangaza Nyampinga w’u Rwanda 2015 bizaba ku wa 24 Gashyantare 2015 muri Serena Hotel.
Abakobwa 25 bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali batangiye gutorwa no kuri SMS ni aba;
INTARA Y'AMAJYARUGURU.

ASIFIWE FLORENCE

KUNDWA DORIANE

UWASE COLOMBE

UWASE AMANDA MELISSA
INTARA Y'UBURENGERAZUBA

IHOZO SABRINA

GASANA DARLENE

UMUTONIWASE FLORA

UMUTONIWASE COLOMBE

MOGAZI VANESSA
INTARA Y'UBURASIRAZUBA

MUTONI BARBINE

AKACU LYNCA

UMUHOZA NADETTE

MUTONI FIONA

UWIMANA ARIANE
INTARA Y'AMAJYEPFO

KEZA JOANNAH

MUKUNDE BELINDA

INGABIRE DIVINNE

RUZIGANA JOELLE


FORTINATE ANGEL
UMUJYI WA KIGALI

HITAYEZU BELYSE

MUTONI JANE

UWASE RAISSA

UMUHOZA NEGRITTA

NYIRANGANZO ANNICK
ESE URABONA ARINDE UZEGUKANA IRI KAMBA?

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego