Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Mu bangilikani Musenyeri wa mbere w’umugore ari hafi gutorwa

Mu bangilikani Musenyeri wa mbere w’umugore ari hafi gutorwa

Muri Nyakanga uyu mwaka nibwo inama nkuru y’itorero ry’abangilikani ( General Synod) yemeje ko hashyirwaho abasenyeri( bishops) b’abagore. Mu nama yateranye kuri uyu wa mbere bemeje ko mu ntangiriro za 2015, umusenyeri wa mbere w’umugore azaba yamenyekanye.
Ku ikubitiro bavuga ko hari imirimo irindiriye abasenyeri b’abagore 9 mu Bwongereza. Hari amadiyoseze 4 ateganywa kuzatorwamo umugore wa mbere w’umusenyeri uzemezwa mu nama izaterana mu kwezi gutaha.
Abakirisitu bo muri diocese ya Southwell na Nottingham berekanye uko bifuza umusenyeri w’umugore ubwo boherezaga ibyifuzo byabo ku bagize inama nkuru birimo aho bavugaga ko umuyobozi wabo ashobora kuzaba umugore cyangwa umugabo.
Akanama gashinzwe guhitamo abakandida kahise gasubiza izo diyoseze ko bemerewe gushyiraho abakandida b’abagore .
Abagore bavugwa gutorwamo umusenyeri wa mbere w’umugore harimo Rev Vivienne Faull na Rev June Osborne, umuyobozi cathedral ya Salisbury.
Abasenyeri b’abagore bagiye gushyirwaho nyuma y’imyaka 20 ishize hemewe gushyirwaho abapasiteri b’abagore mu itorero ry’abangilikani.
Hilary Cotton uhagarariye abagore mu itorero ry’anangilikani yatangaje ko yishimiye gushyiraho abasenyeri b’abagore ndetse avuga ko byaba byizakurushaho abasenyeri b’abagore bageze kuri 1/3 cy’abasenyeri bose mu itorero ry’abangilikani.
Hilary avuga ko bitazoroha kumenyera ko abagore bagirwa abasenyeri ariko akemeza ko uko imyaka ishira abantu bazagenda babimenyera.
Umwe mu bagize Synod, Christina Rees wavugiye abagore mu itorero mu myaka igera kuri 25, avuga ko usibye kuba abagore baba abasenyeri ko byanaba byiza umubare wabo wiyongereye mu buyobozi bwungirije.
Mu 1994 nibwo umugore wa mbere yabaye umupasiteri mu Itorero ry’abangilikani. Mu mwaka wa 2012 nibwo habaye amatora ya mbere yo kwemeza niba habaho umusenyeri w’umugore ntibyakunda ariko muri Nyakanga uyu mwaka byaje kwemerwa ndetse na guverinoma y’Ubwongereza igaragaza ko ibashyigikiye.
.
Sources ; telegraph.co.uk, bbc.com na theguardian.com
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego