Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Mu bworozi bw’ inkoko z’inyama bisaba ubwitonzi, kumenya igikenewe n’igihe gikenerwa

Ubworozi bw’inkoko z’inyama ni ubworozi bumara igihe gito cyane bityo bukazanira uwabukoze inyungu ku buryo bwihuse nk’uko tubikesha agatabo k’ikigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere ubworozi n’ibikomoka ku matungo “RARDA” kanditswe mu mwaka wa 2010, ubu iki kigo kikaba kibarizwa muri Rwanda Agriculture Board.

Nk’uko ku ipaji ya 4 y’aka gatabo habyerekana,inkoko z’inyama zariye neza zikabona ibyangombwa byose zikeneye,zishobora gutanga umusaruro nyuma y’iminsi mirongo itanu gusa. Ni ukuvuga mu gihe kitageze ku mezi 2. Icyo gihe inkoko imwe uyibaze iba ipima ikiro n’’inusu “1,5kg”.

Uko umworozi yafata imishwi y’izi nkoko

Kuva ku munsi umwe kugeza ku byumweru 4, imishwi y’inkoko z’inyama igomba gushyirwa ahantu hashyushye. Kugira ngo ushyushye imishwi ushobora gukoresha imbabura cyangwa se amatara y’amashanyarazi.

Ubushyuhe bugomba kuba buringaniye atari bwinshi cyane,imishwi yegera Imbabura,ariko mu gihe hari ubushyuhe bwinshi imishwi igahunga Imbabura. Iyo hari umuyaga imishwi yigira uruhande rumwe,naho haba hari ubushyuhe buringaniye imishwi ikaba imerewe neza yisanzuye.

Muri icyo gihe kandi imishwi itungwa n’ibiryo byabugenewe”aliment demurrage”. Mu cyumweru cya mbere imishwi 50 ijya kuri metero kare imwe 1m2. Nyuma yaho ugenda wagura ukurikije uko inkoko zikura.Isaso y’inkoko igomba kuba ihagije,ishobora kuba igizwe n’ibarizo cyangwa se ibishishwa by’umuceri.

Uko wafata ibirwana

Inkoko z’inyama zirengeje ibyumweru bine ntiziba zigikeneye gushyushwa kandi zihabwa ibiryo byagenewe icyo kigero”aliment croissance”. Ibyo kuriramo no kunyweramo bigomba kuba bihagije haba ku mishwi cyangwa se ku nkoko nkuru.

Haba hakenewe icyo kunyweramo kimwe kijyamo litiro 5 z’amazi ku nkoko 50 z’imishwi. Naho ku nkoko nkuru haba hakenewe icya litiro 10. Hakenerwa nanone icyo kuriramo gifite uburebure bwa metero imwe ku mishwi 50, naho ku nkoko zikuze hakenewe icyo kuriramo kijyamo ibiro 20 by’ibiryo.

Inkoko zigeze igihe cyo kubagwa

Ku nkoko zigeze igihe cyo kubagwa,ni ngombwa kuzibonera isoko vuba,iyo bitabaye ibyo uko umunsi urenzeho niko zirushaho kurya cyane bikaba byatera igihombo ku mworozi.

Umworozi agomba gukingiza inkoko ze mu gihe azoroye, kuko zishobora kurwara indwara ya Gumboro,coccidiose”umusinziro”n’ibindi. Izi nkingo zikaba zitangwa hakurikijwe ingano n’ikigero cy’inkoko.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego