Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Mu ncamake

Muri iki gice gifatanye no kumenya umwuga wawe, urahasanga imyuga myinshi cyane aho wahitamo ukubereye. Nyuma birakorohera kumenya umwuga uzakugeza ku ntego yawe ugereranije niyindi yose ishoboka noneho uhitemwo neza.

 
Kuki byaba byiza guhitamwo neza umwuga?
 
Uzashimishwa nakazi kawe
 
Uzagira umutuzo n’ubudahangarwa mu kazi
 
Imikorere yawe izaba myiza
 
Uzatera imbere mu kazi kawe
 
Uzabona umushahara mwiza
 
Kwimenya wowe kugiti cyawe ukoresheje ibibazo ubazwa ku murongo wa internet
 
Iki ni kintu gitangirwa ubuntu. Bakubaza ibintu ukunda gukora cyangwa se ibyo wakabaye wifuza. Ibisubizo utanga bigufasha gushakirwa imyuga ijyanye n’ibyukunda. Iki gikorwa cyagutwara nk’iminota 20.
 
Ubundi buryo n’ukwandika icyo ugambiriye. Icyo ugamije kugeraho nacyo kigufasha kumenya umwuga ugomba gukora kugirango ukigereho. Icyo ugambiriye kugeraho n’inyandiko y’incamake igaragaza imigabo n’imigambi yawe.
 
Vuga mumagambo asobanutse ku ntego yawe
 
Ishyire ku murongo ukugeza ku mugambi wawe
 
Ifashe kwiha ikizere no kumva ko ibyushaka ugomba kubigeraho.
 
Kugirango wandike iyo ncamake yicyo ushaka ugomba kuba ufite intego. Iki n’ikintu cyangombwa kubera ko intego yawe igomba kuba ifite isano n’umwuga wawe.
 
Niba wararangije kubona intego yawe, noneneho kurikira uyu muyoboro wa internet.
 
Mugihe utarabona intego yawe, nanone kurikira uyu muyoboro ariko noneho urebe imyuga urebe uwakugirira akamaro, noneho ushake intego yawe.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego