Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Muhinzi menya uko wahinga inanasi


Inanasi ni urubuto rukunzwe na benshi kandi ruhingwa henshi mu Rwanda cyane cyane mu duce tw’Amajyaruguru,Uburasirazuba,amajyepfo ndetse n’igice kimwe cy’Uburengerazuba bw’u Rwanda. Kuba inanasi ihingwa mu duce twinshi tw’igihugu,ni ngombwa ko abahinzi bayo bamenya neza uko ihingwa,aho ikunda n’uko babigenza ngo babone umusaruro mwiza.
Muhinzi menya uko wahinga inanasi
Ubusanzwe igihingwa cy’inanasi cyakomotse mu turere dushyuha twa Amerika y’epfo. Mu bihugu bya Brazil,Parague,Perou,Colombia,Argentine,Venezuwela aho yagiye iboneka mu bihe bya kera yarimejeje nk’uko tubikesha igitabo cya MINAGRI “Imfashanyigisho ku buhinzi bwa Kamaramasenge,inanasi na Marakuja” ku ipaji yacyo ya 29.
Nk’uko bigaragazwa n’aho inanasi yakomotse,hiyongereyeho n’iby’ubushakashatsi bwagiye bukora mu rwego rw’isi,nk’uko igitabo gikomeza kibyerekana ku ipaji yacyo ya 31,inanasi ntizitanga umusaruro umwe ahabonetse hose,niyo mpamvu hagomba ubwitonzi kugira ngo umenye ahaberanye n’iki gihingwa. Ku bw’iyo mpamvu, hari ibigomba kwibandwaho cyane mu kuyihinga nk’ubutaka ,ibipimo by’ubushyuhe n’ubukonje,ibipimo by’imvura,umuyaga n’ubutumburuke bw’imisozi.
Ibigendanye n’ ubutaka
Nubwo inanasi ikunda unutaka bukize ku myunyu ngugu,ibituma umusaruro uba mwiza ni ubusharire bw’ubutaka n’imiterere yabwo. Ubusharire bwiza ni unbury hagati ya pH4.5 na 5.5 ntiburenga 6. Aha niho indwara z’inanasi zandura zivuye mu butaka ziba nkeya n’umusaruro ukaba mwiza cyane. Ku birebana n’imiterere y’ubutaka ,inanasi year neza mu butaka bworoshye,buseseka,buhitisha amazi n’umwuka,mbese ubutaka bw’imvange y’umucanga n’ibumba.
Nta na rimwe umuhinzi agomba gutera inanasi mu butaka bumatira kuko butinjiramo umwuka cyangwa ngo buhitishe amazi. Ni ngombwa kuba butarekamo amazi kandi butarimo amabuye.Ubutaka buhingwamo inanasi bugomba kandi kuba buhinze neza,kandi ku birebana n’imyunyu,inanasi ikunda cyane ubutaka bukize kuri Azote,Potasiyumu ariko hakabamo na Manyeziyumu na Fosifore biringaniye.
Umunyu wa Feri nawo ni ngombwa ko uboneka mu butaka kugira ngo inanasi ishobore kuvoma indi myunyu yo mu butaka. Ni ngombwa ko uwo munyu igihingwa gihita kiwukoresha ku buryo bworoshye.
Ibigendanye n’ubushyuhe
Inanasi ntiyera neza mu turere tw’imisozi miremire. Ikunda uturere dushyuha kandi tugwamo imvura ihagije itari nyinshi.Ibipimo by’ubushyuhe biberanye n’inanasi ni ubushyuhe mpuzandengo buri hagati ya 240c na 270c. Munsi y’ubushyuhe bwa dogere 20 mu mwaka,inanasi ntikura vuba,iba ntoya ndetse n’igipande kiribwa cy’inanasi kigasharira.Naho iyo ubushuhe burenze 270C ,ubwiza bw’urubuto buragabanuka cyane maze hakera inanasi y’umuhondo isharira.
Ibigendanye n’imvura
Inanasi zera ahantu hagwa imvura ingana na mm 1000 kugera kuri mm 1500 mu mwaka,ariko ikagomba kuba igabanije neza mu mezi y’umwaka. Nta na rimwe inanasi zihingwa ahantu hareka amazi.Inanasi ni igihingwa kihanganira ibihe by’izuba birebire kubera itutubikana ritaba ryinshi kubera ko amababi afata umwuka wa Gaz carbonique nijoro,naho ku manywa utwenge mpumekero tukaba dufunze.
Inanasi kandi ifite ubushobozi bwo kubika amazi mu nsigarira z’amababi no gukoresha imvura nkeya ndetse n’urume. Iyo imvura igabanije neza mu mezi y’umwaka ni ngombwa kuzivomerera aho bishobora cyangwa kuyobora amazi mu murima mu mezi atagwamo imvura kugira ngo hazaboneke umusaruro mwiza.
Ibijyanye n’izuba
Inanasi zikenera ibabira ry’izuba kugira ngo zitange umusaruro utubutse,ariko urubuto ruri hafi yo kwera rwicwa n’ibabira ry’izuba bigatuma uburyohe bwarwo bugabanuka,niyo mpamvu imbuto zigomba gutwikirwa n’utwatsi duke.
Ku kirebana n’ubutumburuke

Nk’uko byavuzwe haruguru,inanasi ntizera ahantu hakonja ni ukuvuga mu misozi miremire,nyamara ntibinemewe na gato kuzihinga ahantu hafite ubutumburuke buri munsi ya Metero 600 n’ubutumburuke buri hejuru ya metero 1800. Ku bahinzi,ni ngombwa kumenya neza igihinga muhinga,aho kera n’uko mwabigenza ngo gitange umusaruro mwiza.

hifashishijwe :fr.wikipedia.org
www.unctad.info
www.gerbeaud.com

Imfashanyigisho ku buhinzi bwa Kamaramasenge,inanasi na Marakuja” ku ipaji yacyo ya 29

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego