Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Munagajosi (giraffe) n’iyo nyamaswa imwe yo kwisi idashobora kwayura.


Munagajosi (giraffe) n’iyo nyamaswa imwe yo kwisi idashobora kwayura. Imiterere y’umubiri
Munagajosi igaragara mu muryango w’inyamabere aho kumaguru yayo hagaragara ibinono nk’ibyo tubona ku matungo yacu urugero :inka ,ifite amaguru maremare ikagira umwihariko wo kuba ifite ijosi rirerire aho rishobora kugera kuri metero eshanu n’igice. Munagajosi igira uburemere bushobora kugera kuri toni kuri munagajosi y’ingabo naho ingore ikaba igira uburemere bwa kilogarama 600 umurizo wayo ukaba upima santimetero hagati 70 na 100.
Iyi nyamaswa igira umuvuduko wa kilometero 15 ku isaha ariko ikaba ishobora no kugeza kuri kilometero 55.
Aho ikunze kuba
Munagajosi ziboneka muri afurika, mu byanya byaho bigaragaramo umukenke n’ibyatsi bigufi. Tuzisanga mu gihugu cya Tchad ukageza muri Afurika yepfo. Tukazisanga cyane cyane by’umwihariko muri Kenya, Tanzanie, Botswana na Niger aho dushobora kuzibona ari amashyo manini.
Ibyokurya
Munagajosi itunzwe no kurya ibyatsi: irya cyane cyane amababai y’ibiti by’umwihariko umunyinya ku ifunguro ry’ibyatsi ishobora kongera ho indabo ndetse n’imbuto isarura aho mu gasozi.
Imyororokere
Kuva ku myaka itanu 5, ingore iba ishobora kwima ikaba ya byara. Nkuko twabonye ko zikunze kuba mu mashyo ingabo irusha izindi imbaraga niyo iba yemerewe kubangurira ingore zigeze igihe cyo kubyara. Ihaka igihe kingana n’amezi cumin a tanu , nyuma ikabona kubyara aho umwana wayo ashobora kugwa hasi igihe avuka ahantu hareshya na metero ebyiri kuko twabonyeko izi nyamaswa zigira uburebure bukabije! Umwana wa munagajosi avukana uburebure bwa metero imwe na santimetero 70 akaba afite uburemere bubarirwa hagati ya kilogarama 40 na 80 iyo umwana avutse ahabwa akaruhuko kangana n’isaha imwe kugirango atangire konka bitaba ibyo umwana akaba yatabwa na nyina . Umwana abana na nyina igihe kingana n’imyaka ibiri akabona gucuka.
Icyizere cy’ubuzima
Munagajosi ishobora kubaho igihe kingana n’imyaka 25 igihe iba mu mashyamba na 36 igihe yororewe mu byanya bya bigenewe bakunze kwita Zoo .
Umwihariko wa Munagajosi
Amaguru y’inyuma ni magufi ugereranije n’amaguru y’imbere.
Igira ibitotsi by’igihe gito cyane : isinzira igihe kitagera kumasaha abiri ku munsi.
Niyo nyamaswa yo kwisi idashobora kwayura.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego