Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ni gute abahinzi bashobora gufata amazi menshi mu mirima yabo?

Abahinzi bashobora kugabanya ingorane zo kuhira bakoresheje uburyo bwo gufata amazi y’invura mu butaka bwabo akaboneka cyane mu bihingwa. Hari ibintu 6 bishishikariza abahinzi guha agaciro amazi y’imvura baba bafashe bakagereranya no kuyazana buhira mu butaka. Nk’uko bigaragara

Abahinzi bakenera amazi menshi mu bihingwa byabo. Mu kubona ayo mazi, hari uburyo bwinshi bwo kuyaguman ntave mu butaka. Icya mbere ni ukumenya byinshi ku mazi n’ubutaka. Iryo suzuma rikorwa mu bibazo bikurikira:

  • Ni gute amazi aza ku butaka?
  • Ni hehe amazi etemba agana?
  • Amazi atemba agana aho ibihingwa biyakoresha?
Iyo amazi atemba agana aho akenewe, intego ni iyo kuzana amazi akajya mu butaka.
gukoresha ibihagarika amazi  atemba ku buhaname
gufata amazi no kuyashyira hamwe birashoboka mu kurinda amazi kugenda ava mu butaka.
  • Hagarika amazi kugenda ku butaka cyangwa
  • Gabanya umuvuduko w’amazi kuko ashobora kujyana ubutaka ahandi.
Amazi atemba arahagarikwa. Ibyo bibuza amazi gutemba harimo imiringoti, getera ibyatsi, no gukora amatarasi. Ibi bihagarika amazi biyagabanyiriza umuvuduko iyo amanuka ku misozi, agatuma agera mu murima neza.
kuyarekera mu butaka igihe cyose
Bumwe muburyo amazi ava mu butaka ni uguhinduka umwuka. Amazi ahinduka umwuka mbere y’uko afite amahirwe yo kwinjira mu butaka.iyo ubutaka buhoramo amazi, ibi ntabwo biba. Ubutaka buba butwikiriwe n’ibyatsi n’ibibabi n’indi myanda. Ibyo binyabuzima n’ibyatsi biri ku butaka bituma amazi yinjira mu butaka akazakoreshwa n’ibihingwa. Ibyo byatsi n’ibihingwa bigabanya umuvuduko w’amazi akinjira mu butaka.
guhinga mu byobo byobo
Mu duce twinshi tw’afurika, bakoresha ibyobo. Kandi ubu buryo burabahira. Hari uburyo bwinshi bwabyo kandi bikoreshwa muburyo bwinshi. Abahinzi benshi bacukura ibyobo mu gihe cy’izuba. Bakacyuzuza ifumbire cyangwa imborera. Iyo imvura iguye, bahinga muri bya byobo. Bavuga ko ibihingwa byera vuba muri ibyo byobo. Ni uko amazi aguma muri cya cyobo.akagumamo igihingwa kikayakoresha. Ifumbire nayo ikarumbura igihingwa. Guhinga mu cyobo bitsindagira amazi n’ibtunga ibihingwa aho igihingwa kiba kibikeneye.
Ingomero zinyuranamo
Rimwe na rimwe, iyo imvura iguye, amazi menshi aza mu gihe gito ku buryo atagera mu murima hose. Abahinzi bamwe bakoresha uburyo bundi mu gufata amazi mu butaka. Bahinga ibihingwa nk’ibigori,amasaka cyangwa bibijumba ku murongo. Iyo imvura iguye ikajya mu miferege hagati. Kumenya neza ko amazi agumye mu miferege, abahinzi bashyiraho utugomero(cross ridges) muri iyo miferege. Mu duce twumye izo ngomero zirakenewe cyane mu kubika amazi n’ubutaka. Ahntu hataba imvura nyinshi, aho ubutaka burambuye, ubu buryo butuma umusaruro wiyongera.
Guhinga ibihingwa byihanganira ubutaka bwumutse
Uburyo bumwe bwo kubona ibyo ibva mu mvura n’uko twahinga ibihingwa bikenera amazi makeya. Ibyo bihingwa birakenewe. Ibyo bihingwa birera mu gihe ibindi byarumbye. Ni ibihingwa bidakenera amazi y’inyongera n’ifumbire kugira ngo kere neza. Urugero harimo amasaka mu mwanya w’ibigori. Kubera ko amasaka atanga umusaruro mwiza, niyo haba hari imvura nkeya. Hari n’izindi mbuto n’ibihingwa by’imizi n’imboga bihingwa bigatanga umusaruro mu gihe ubutaka budafite amazi ahagije. Hitamo ibihingwa bishobora kubaho mu cyi n’ubutaka bukennye ni bumwe mu buryo ubona umusaruro mwiza kurusha ibisaba imvura.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego