Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Nyagatare: Umugabo Yahamwe n’icyaha cyo kwica umwana yibyariye

by www.amakururwanda.com
Nyagatare: Yahamwe n’icyaha cyo kwica umwana yibyariye

Habanabakize Cedrick wishe umwana we w’imyaka ibiri amutemaguje umuhoro (Ifoto/Hitimana D.)

Urubanza rwaregwagamo Habanabakize Cedrick wihekuye yica umwana we w’umukobwa w’imyaka 2, rwasomewe imbere y’abaturage ku wa 27 Mutarama 2015, ahamwa n’icyaha.

Imbere y’inteko y’abaturage b’Umudugudu w’Isangano, Akagari ka Gikundamvura, Umurenge wa Karama ho mu Karere ka Nyagatare, Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwasomye imyazuro n’imikirize y’urubanza rwaregwagamo Habanabakize Cedrick washinjwaga icyaha cyo kwica umwana we Nyirabizeyimana Immaculee amutemesheje umuhoro.

Habanabakize Cedrick w’imyaka 23, ubusanzwe ni umugabo ufite umugore n’umwana umwe kuri ubu witwabye Imana amwiyiciye ubwe.

Intandaro y’uru rupfu ngo yatangiye mu ijoro ryo kuwa 1 Mutarama 2015, ubwo uyu Cedrick n’umugore we Muhawenimana Esperence bajyaga kwishimira isozwa ry’umwaka mu rugo kwa Se wa Cedrick.

Mu buhamya bunakubiye mu idosiye y’uyu Cedrick, ubwe yivugira ko kwica umwana yabitewe nuko muri iryo joro yabikije umugore we Muhawenimana Esperence amafaranga ibihumbi bibiri, ni uko bageze mu rugo ayamubajije arayamwima,. ngo ari nabwo ngo yatangiye kumwirukankana ashaka kwica umugore agakizwa n’amaguru, nyuma amubwira ko niba atamuhaye amafaranga ari bwice umwana.

Ni nako byaje kugenda ubwo Habanabakize yabonaga atagifashe umugore, ajya kwa se aho umwana wabo yari yasigaye amuzana mu rugo atangira kumutemagura  akoresheje umuhoro, kugeza amwishe.

N’ubwo umwana ari we wahasize ubuzima, ngo byacaga amarenga dore ko umugore we yatangarije Izuba Rirashe ko ababajwe cyane no guhekurwa ariko kandi ngo akaba anarusimbutse, kuko uyu mugabo we yahoraga amukubita akanamubwira ko azamwica.

Muhawenimana Esperence yagize ati "Twabaga turi nko mu murima nkumva arankubise, nti ese umpoye iki?” Ati "Nzaguharahaza mpaka upfuye.”

Imbere y’inteko y’abaturage, Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare ubwo rwasomaga imyanyuro n’imikirize y’urubanza ruregwamo uyu Habanabakize  Cedrick, rwemeje ko icyaha cyo kwica no kwihekura kimuhama nkuko nawe ubwe abyemera, kandi akaba ahanishijwe igifungo cya burundu nkuko biteganywa n’ingingo ya 134 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda.

Gutanga amakuru hakiri kare ku makimbirane akunze kugaragara mu ngo, ni zimwe mu nama zigirwa abaturage cyane cyane aho bigaragaye nk’uko Inspector of Police Kayigi Emmanuel akaba n’Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Uburasirazuba yabitangaje.

Ikindi abaturage basabwa ni uguha agaciro akagoroba k’ababyeyi dore ko ngo ari ho hamenyekanira ibibazo bishobora kuzana ayo makimbirane akurura n’imfu za hato na hato, bityo bigakemuka hakiri kare.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego