Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Nyamagabe: Bamwe mu baturage ntibaritabira ibikorwa by’isuku

Nyamagabe: Bamwe mu baturage ntibaritabira ibikorwa by’isuku

Ibi nabyo biri mu bivugwa ko biri mu biba bifite umwanda abaturage barya byongera indwara zikomoka ku mwanda (Ifoto/Umuhoza G.)

Inzego z’ubuzima mu Karere ka Nyamagabe ziratangaza ko bamwe mu baturage bataritabira ibikorwa by’isuku.

Ibi bituma muri aka karere hakigaragara zimwe mu ndwara zikomoka ku mwanda zirimo indwara z’uruhu, izo mu kanwa, inzoka ndetse n’iyo gucibwamo (diarhée).

Umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’ubuzima mu karere, avuga ko usanga bamwe badakozwa ibyo gukaraba intoki mu gihe hari icyo bagiye gufata.

Hategekimana Sylvestre aragira ati, "usanga abaturage bataritabira kugira imisarane isukuye abandi barya ibyo kurya byanduye batanakarabye intoki twibaza ko ari yo ntandaro y’izo ndwara zikigaragara”.

Hategekimana avuga ko ibyo kurya n’ubwo byaba atari byo bifata umwanya munini ariko na byo biza mu byatera iyi ndwara, kuko muri aka karere hari aho usanga ibitebo byuzuye ibidiya n’ibindi byo kurya usanga bidafundikiye kandi abantu babirya baba abarema amasoko ndetse n’ababa bari ku ngendo.

Akarere ka Nyamagabe kuri ubu ngo kari mu kwezi kwahariwe kwita ku isuku, aho ngo bashaka gukangurira abaturage gukangukira ibikorwa birengera isuku kuko ngo iyo ushoboye kubungabunga isuku uba wirinze indwara izo ari zo zose ku kigero cya 80%.

Indwara zikomoka ku mwanda kuri ubu ngo ziri ku rugero rusatira 40%, gusa ngo izi nazo bakaba bagiye kuzihashya bahereye ku baturage ndetse n’abacuruza ibiribwa bitandukanye.

N’ubwo izi ndwara  zikigaragara mu baturage ariko ngo si zo ziri ku isonga kuko hari indwara ya malariya, indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero ndetse n’indwara y’umusonga nk’uko bivugwa n’ushinzwe kubungabunga ibikorwa by’ubuzima muri aka karere.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego