Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Paul Kagame yashimiye abashoramari uruhare bagize mu iterambere ry’u Rwanda.

by www.amakururwanda.com
Paul Kagame yashimiye abashoramari uruhare bagize mu iterambere ry’u Rwanda.

Perezida Paul Kagame aganira n’abashoramari bo mu Busuwisi ( Ifoto/Village Urugwiro)

Perezida Paul Kagame yashimiye bikomeye abashoramari batandukanye uruhare bagize mu iterambere ry’u Rwanda.

Kagame uri mu nama Mpuzamahanga ku bukungu (World Economic Forum) ibera i Davos mu Busuwisi, yavuze ko n’ubwo u Rwanda rwakoze uko rushoboye ngo rwiteze imbere atakwibagirwa ibyo rwafashijwe n’abafatanyabikorwa.

Iyi nama ibera i Davos yitabiriwe n’abayobozi b’ama-Leta barenga 40 ndetse n’abacuruzi bakomeye.

Mu kiganiro Umukuru w’igihugu yagiranye n’abashoramari batandukanye baturutse hirya no hino ku isi abasobanurira aho u Rwanda rwavuye n’aho rugana, Perezida Kagame yagize ati "Aba bantu bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’u Rwanda,  kubera ko bagize ishoramari ryabo mu gihugu ndetse banahafatira umwanya wo kuherekeza ibikorwa byabo.”

Yavuze ko u Rwanda rwiyubatse biciye ku bwitange bw’Abanyarwanda ariko ubufatanye igihugu cyagiranye n’inshuti bukaba ari ibintu byo guha agaciro gakomeye.

Yakomeje agira ati, "kugeza ubu ntabwo twe tureba u Rwanda nk’ikirwa ahubwo tureba igihugu nk’ikibona  amahirwe aturutse mu gukorana n’abaturanyi bacu.”

Ijambo rya Perezida Kagame ryashimangiwe n’iry’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Tony Brair, usanzwe ari n’umujyanama we, na we wavuze ko u Rwanda ari icyitegerezo ku mugabane wa Afurika.

Blair avuga ko mu myaka ishize Abanyarwanda barenga miliyoni bavanywe mu murongo w’ubukene ubu bakaba bamaze gutera imbere.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego