Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Perezida Obama yavuze ko Martin Luther King yageze ku cyo yashakaga

Martin Luther King, ni umwirabura w’Umunyamerika waharaniye ko abirabura bahabwa ijambo kimwe n’abazungu; yaje kubizira ariko ibyo yaharaniraga bikagerwaho. Perezida Obama yavuze ko azutse yatungurwa n’ibyo yaharaniye ko byagezweho.

BBC dukesha iyi nkuru yavuze ko mu ijambo yavuze kuwa kabiri tariki ya 27 Kanama 2013, umunsi umwe mbere y’umunsi wuzuriyeho imyaka 50 Martin avuze ijambo “Mfite inzozi”, Perezida Obama yagize ati “Mfite icyizere ko aramutse agarutse yatungurwa n’ibyagezweho.”
Martin Luther King ni muntu?
Dr. Martin Luther King Jr. yavukiye i Atlanta muri Georgia, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku itariki ya 15 Mutarama 1929; yapfuye ku itariki ya 4 Mata 1968, afite imyaka 39 y’amavuko ubwo yari i Memphis mu Ntara ya Tennessee.
Bimwe mu bikorwa yakoze byagiye bimugira intwari bigera n’aho yitirirwa imihanda, amazu, n’ibindi bikorwa ku Isi mu bihugu binyuranye ndetse hanubakwa n’amashusho ye mu bice bitandukanye by’iki gihugu, harimo iyiswe “Martin Luther King, Jr Memorial”.
Yahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu 1964, yongeye guhabwa umudari n’igihugu wa Perezida mu 1977 n’ikindi cyiswe “Congressional Gold Medal” yahawe mu 2004.
Byose yabihawe yaramaze gupfa. Yaranzweho no guharanira uburenganzira bwa muntu muri Amerika n’ahandi ku Isi akoresheje uburyo bwo kurwanya akarengane akurikije inyigisho za Mahatma Gandhi uzwi cyane mu mateka y’u Buhinde.
Martin, nk’umwirabura w’Umunyamerika yayoboye umuryango waharaniraga uburenganzira bw’Abirabura bavuye muri Afurika bakajyanwa muri Amerika.
Ku myaka 26 yaharaniye uburenganzira bwa muntu, mu 1955 yayoboye igikorwa “Montgomery Bus Boycott” cyari kigamije kurwanya ivangura ryakorerwaga abirabura mu modoka zitwara abagenzi mu mujyi wa Montgomery, aho umwirabura byari itegeko ko ahagurukira umuzungu mu modoka.
Mfite inzozi, ijambo ryatumye yamamara
Ari i Washington ku itariki ya 28 Kanama 1963, Luther yavuze ijambo ryakoze mu mitima ya benshi aho yagize ati “I have a dream” mu Kinyarwanda ni “Mfite inzozi.” Muri izi nzozi yavugaga ko yabonye abana bane b’abirabura bicaranye n’abana b’abazungu nta muntu ubahora uruhu rwabo rwirabura.
Iri jambo ryakomeje kugaruka ku gaciro k’Umunyamerika utarangwa n’ivangura rishingiye ku ruhu.
Ubu buryo yakoreshaga bwo kwigaragambya nta bikorwa bihungabanya amahoro byarimo, kugera ku rupfu rwe mu 1968.
Urubuga Wikipedia rukomeza ruvuga ko yari yaratangiye gushyira imbaraga mu kurwanya ubukene no guhagarika intambara ya Vietnam yarwanwaga n’Amerika.
Ijambo rye “Mfite inzozi” ryamaze iminota 17, yasabaga ko harangira ubusumbane bushingiye ku ruhu ndetse n’ivangura.
Ivangura yakomeje kurirwanya ubwo mu 1955, Claudette Colvin, umwana w’umunyeshuri w’umwirabura w’imyaka 15 yanze guhaguruka mu mwanya we ngo hicare umuzungu hagendewe ku mategeko yabitegekaga. King yaje kumurengera dore ko yari atwite nta n’umugabo yagiraga.
Iri hohoterwa ryarakomeje kuko mu kwezi k’Ukuboza 1955, Parks Rosa yafunzwe azira kwanga guhagurukira umuzungu. Byatumye Nixon wari perezida w’Amerika ashyiraho icyitwa “Montgomery Bus Boycott” cyari kigamije kurwanya ivangura mu modoka zitwara abagenzi i Montgomery. Iyi gahunda yo kurwanya aka karengane kakorerwaga abirabura mu modoka zitwara abagenzi yamaze iminsi 385.
Muri iyi gahunda ibintu byarushijeho gukomera inzu ya Martin King itegwa ibisasu nawe arafungwa.
Kugendera ku bitekerezo by’ibirangirire
Mu buzima bwe yagendeye ku bitekerezo n’ibikorwa bya bamwe byatumye agera kuri byinshi. Abo ni Yezu, Abraham Lincoln, Mahatma Gandhi, Benjamin Mays, Howard Thurman, Hosea Williams, Bayard Rustin, Henry David Thoreau na Leo Tolstoy.
Howard Thurman yari ahagarariye uburenganzira bwa muntu, akaba n’umwarimu waniganye na se wa King muri Morehouse College, akaba yari n’inshuti ye. Ibikorwa bya Howard byatumye aba ikirangirire, agenda amahanga, ndetse ngo aza no guhura na Mahatma Gandhi. Ubwo yari umunyeshuri muri Kaminuza ya Boston, King ngo yasuraga kenshi Howard Thurman.
King kandi yanagendeyeho mu bitekerezo bya Mahatma Gandhi na Bayard Rustin. Gandhi uvugwa ni uwarwanyije akarengane mu Buhinde abicishije mu nzira z’imyigaragambyo y’ituze.
Nyuma yo kwiyumvamo Gandhi, yaje gusura aho avuka mu 1959, urugendo yavuze ko rwamwongereye imbaraga mu guharanira uburenganzira bwa muntu.
Urupfu rwa King
Martin Luther King wakomeje kuvugira abirabura no guharanira uburenganzira bwabo yaje kwicwa arashwe.
James Earl Ray yaketsweho kwica King, gusa siwe waje guhamwa n’iki cyaha kuko urukiko rwari ruyobowe n’abirabura batandatu n’abazungu batandatu bahamije Jowers icyaha, kandi banavuga ko hari inzego za Guverinoma ya kiriya gihugu zari zifite uruhare mu iyicwa rya King.
Mu 2000, urwego rw’Amerika rushinzwe ubutabera rwarangije iperereza kuri Jowers, maze ruvuga ko nta gihamya cyerekana ko uyu mugabo yagize uruhare mu rupfu rwa King. Raporo y’iperereza ivuga ko nta rindi perereza rizabaho, keretse ngo haramutse hagize ibimenyetso byigaragaza.
Martin Luther King hamwe n'imbaga y'Abanyamerika i Washington ku itariki ya 28 Kanama 1963
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego