Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Polisi y’Igihugu yasabye abaturage gutanga amakuru ku bantu bacuruza, bakora cyangwa banywa ibiyobyabwenge

Polisi y’Igihugu yasabye abaturage gutanga amakuru ku bantu bacuruza, bakora cyangwa banywa ibiyobyabwenge

Abayobozi n’abaturage mu gikorwa cyo kumena ibiyobyabwenge (Ifoto/Kizza E.B.)

Polisi y’Igihugu yasabye abaturage gutanga amakuru ku bantu bacuruza, bakora cyangwa banywa ibiyobyabwenge, ngo kuko bimaze kuba icyorezo cyugarije urubyiruko.

Aha ni i Kabarondo mu Karere ka Kayonza, ahangizwaga ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni zisaga 5 z’amafaranga y’u Rwanda,

Ibi biyobyabwenge biri mu bwoko butandukanye burimo; urumogi rungana n’ibiro 50, litiro 840 z’inzoga ya kanyanga ndetse n’insheke bayitekesha,  amakarito 110 ya zebra, litiro 50 za garigazoki, byose hamwe byahawe agaciro ka miliyoni eshanu zisaga z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Mugabo John yasabye ubufatanye mu kwamagana ibiyobyabwenge kuko birimo kwangiza urubyiruko, kandi ari rwo mbaraga z’igihugu.

Avuga ko kugira ngo birwanywe bisaba gutanga amakuru kandi vuba na bwangu aho bigaragaye, cyane ku bantu bafite umuco yo gukora no kungwa ibyo biyobyabwenge nka kanyanga, cyangwa abihinga bakanacuruza urumogi.

IP Kayigi Emmanuel Umugenzacyaha akaba n’Umuvugizi wa Ploisi Wungirije mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko umuntu uhamwe n’icyaha cyo kunywa cyangwa gururuza ibiyobyabwenge ahabwa igihano cy’igifungo kigera ku myaka 5.

Yasabye abaturage kuba maso kandi bagatanga amakuru, anibutsa ko abakoresha ibiyobyabwenge nabo bagira amayeri menshi, bityo ngo bisaba ko abantu baba  maso kugira ngo babatahure.

Muri icyo gikorwa hanagaragajwe bamwe mu baturage bafatanywe bimwe muri ibyo biyobyabwenge, abaturage bemeza ko atari ubwa mbere bafatwa, kuko ngo harimo n’abari bamaze iminsi mike bavuye muri Gereza ya Nsinda aho bari bafungiye bazira gufatanwa ibiyobyabenge.

Izuba Rirashe
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego