Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Ruhango:Ibiro by’akagari “byitumweho” binasigwa amazirantoki n’abantu bataramenyekana

Ruhango:Ibiro by’akagari “byitumweho” binasigwa amazirantoki n’abantu bataramenyekana

Ibiro by’akagari ka Kebero (Ifoto/Umuhoza G.)

Ibiro by’Akagari ka Kebero ko mu Murenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango kitumweho ndetse kanasigwa amazirantoki kuri bimwe mu bice n’abantu bataramenyekana.

Abaturage bavuga ko babyutse kuri uyu wa 12 Mutarama 2015, bagasanga ibiro by’akagari byasizweho amazirantoki ku nzugi ndetse no ku mafoto y’umuyobozi w’akagari.

Abaturage babonye ibi bavuga ko ngo abayobozi b’imidugudu ari bo basabwe gukuraho uyu mwanda kuko ngo kuko banze gupanga irondo.

Umuyobozi w’Akagari ka Kebero, Mujawimana Anathalie, yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko aya makuru ntayo azi kuko yabyukiye mu nama ku murenge gusa ngo nyuma yabyumvise abajije bamubwira ko ku kagari hasa neza, mu gihe abaturage bavuga ko ari we wasabye abayobozi b’imidugudu kuhasukura.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntongwe, Ngendahayo Bertin, we yavuze ko na we yabyumvise ariko ibyo kuyasiga ku bice by’inyubako atari byo ko ngo bakeka ko ari abana bahitumye ngo abaturage bakaba bahise bahakora isuku.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego