Bang Media

FILM NYARWANDA

Rutare: Igicumbi cy’amateka y’u Rwanda, hatabarijwe abami 6 n’abagabekazi 4

Umurenge wa Rutare ni umwe mu mirenge 21 igize Akarere ka Gicumbi. Uwo murenge kandi ni umwe urimo agace k’ubucuruzi ku hantu hazwi cyane mu mateka y’u Rwanda, kuko i Rutare ariho hakorerwaga ubucuruzi buhuza u Rwanda, Uganda na Tanzania. Hahoze hari abacuruzi bakomeye b’Abahinde n’Abarabu.

Uretse kuba Rutare izwiho ubucuruzi bwari bukomeye kugeza mu 1976, ubwo umuhanda werekeza i Gatuna washyirwagamo Kaburimbo ntiwongere kunyura muri ako gace, ni ahantu hazwi cyane mu mateka y’imitegekere y’u Rwanda, kuko ari igicumbi cy’abami.
Abazi amateka y’aho i Rutare, ndetse tunifashishije agatabo kiswe “Rwanda Historic and Natural Sites”, hatuye Umwami Kigeli III Ndabarasa, ku musozi wa Rambura. Hari kandi imisezero y’abami (imva) nka Kigeli Nyamuheshera, Mutara I Semugeshi, Kigeli III Ndabarasa, Mutara II Rwogera, Kigeli IV Rwabugiri n’abagabekazi nka Nyirayuhi Kanjogera, Nyirakigeli bitaga Rwesero na Nyiratamba rya Rutabana.
Ibimenyetso bigaragaza ko Rutare ari igicumbi cy’amateka, ku isonga hari umusezero wa Kigeli IV Rwabugiri, hari kandi n’ibigabiro byinshi biranga ahari urugo rukomeye rw’umwami.
Nyirakarama Asteria, Umukecuru w’imyaka isaga 80 y’amavuko, atuye mu mudugudu wa Kigabiro, mu kagari ka Minini, hafi y’ikigabiro kiranga aho Ndabarasa yari atuye, mu kiganiro n’Umunyamakuru wa IGIHE ubwo yamusobanuzaga icyo icyo giti gisobanuye mu mateka, yagize ati “Iki giti ni Umurehe, ni iraro ry’abami, ni icya Kigeli Ndabarasa. Bivugwa ko yaje gutura hano ahirukanye Abahima, bajya gutura mu Nkole. Yasize rero ahashinze urugo, rwasigayemo abaja n’abagaragu. Afata i Ndorwa yaturutse hano, aha dutuye ni mu rugerero rwa Ndabarasa.”
Muyombano Petero Selesitini, umusaza utuye mu mudugudu wa Nyansenge, Akagari ka Nkoto, Umurenge wa Rutare, mu karere ka Gicumbi, mu kiganiro na IGIHE, yadutangarije ko yavutse mu 1940 akaba yaravukiye i Rutare, hari ibyo azi ku mateka y’ibwami n’umusozi wa Rutare. Yabaye umwarimu mu mashuri abanza, ubu ari mu kiruhuko cy’izabukuru. Ni umuhinzi-mworozi.
Kugira ngo ashobore kuyamenya nk’uko Muyombano abyivugira ni uko abo akomokaho bari mu muryango w’Abiru. Atangaza ko Rutare cyari igice cy’i Ndorwa, ubundi u Rwanda rwagarukiraga mu Nkoto, ni hejuru mu gitwa ugana i Rutare.
Avuga ko mu 1500 aribwo umwami Semugeshi yambutse ajya gutura i Rutare ahitwa ku Rurembo, ubwo ngo ni bwo batangiye kwagura u Rwanda rugana mu Majyaruguru. Agira ati “Mutara Semugeshi ni we mwami wa mbere watuye hano i Rutare, ni na ho yatabarijwe. Yatabarijwe ku Rurembo. Kigeli III Ndabarasa we yatuye mu Nkoto za Rutare n’ahandi. Abo ni bo bahatuye gusa.”
Bizimana Jean Baptiste na we uvuka i Rutare yadutangarije ko Abami batabarijwe i Rutare ari batandatu: 1)Kigeli I Mukobanya watabarijwe i Nyansenge, 2) Mutara I Semugeshi Muyenzi watabarijwe ku Rurembo, 3) Kigeli II Nyamuheshera watabarijwe i Nyansenge, 4) Kigeli III Ndabarasa watabarijwe i Kayenzi haruguru y’Inkoto za Rutare, 5) Mutara II Rwogera watabarijwe i Rambura, 6) Kigeli IV Rwabugili watabarijwe mu bitwa bya Munanira. Aho hose ni mu Murenge wa Rutare.
AKomeza adutangariza ko Abagabekazi batabarijwe i Rutare ari bane: 1) Nyirakigeli I Nyanguge wari nyina wa Mukobanya, akaba yaratabajwe i Nyansenge; 2) Nyirakigeli III Rwesero wari nyina wa Ndabarasa, akaba yaratabarijwe mu Kabira ka Rutare, iruhande rw’Ikigo nderabuzima cya Rutare; 3) Nyiramibambwe III Nyiratamba wari nyina wa Mibambwe III Sentabyo, 4) Nyirayuhi V Kanjogera wari nyina wa Yuhi V Musinga, akaba yaratabarijwe hafi y’umusezero w’umugabo we Rwabugili i Munanira.
Akomeza agira ati "Abami bagombaga gutabarizwa (gushyingurwa) i Rutare ni abitwaga Kigeli, Mutara na Cyilima. Ariko rero nta Cyilima wigeze atabarizwa i Rutare kuko uwagombaga kuhatabarizwa yari Cyilima II Rujugira wagombaga gutabazwa n’ubuvivi bwe Mutara II Rwogera, kuko umugogo wa Cyilima wagombaga gutabazwa na Mutara nyuma y’ingoma enye. Mutara II Rwogera ntiyabashije gutabaza umugogo wa Cyilima, utegereza kuzatabazwa na Mutara III Rudahigwa. Umwami Musinga abonye ko abazungu batazareka Rudahigwa awutabaza kubera ko yari yarabaye incuti yabo, atageka Abiru gutabariza uwo mugogo aho woserezwaga i Gaseke."
Muyombano Petero Selesitini atangaza ko amateka y’u Rwanda akwiye gusigasirwa hakabaho ibimenyetso biyagaragaza, ku buryo atakwibagirana. Agira ati “Amateka yacu ni cyo gihugu, ndifuriza urubyiruko kumenya aho rwakomotse, u Rwanda na rwo rukayasigasira. Ntidukwiye kwiga amateka y’abazungu dusize ayacu.”
Uretse umusezero wa Kigeli Rwabugili wubakiwe, ahandi haranga amateka y’abami mu murenge wa Rutare uhasanga ibigabiro, aribyo bikumyenyesha ko hari amateka akomeye y’aho hantu cyangwa se higeze guturwa n’abantu bakomeye.
Muyombano Petero Selesitini, umusaza utuye mu mudugudu wa Nyansenge, Akagari ka Nkoto, Umurenge wa Rutare, yavutse mu 1940
Nyirakarama Asteria, Umukecuru w’imyaka isaga 80 y’amavuko atuye hafi y'ikigabiro kiranga kwa Kigeli Ndabarasa
Rutare: Igicumbi cy’amateka y’u Rwanda, hatabarijwe abami 6 n’abagabekazi 4
Umusezero wa Kigeli IV Rwabugiri
Aha ni igiterane cy'inka (isoko baguriramo inka), no ku bwa Rwabugiri ni ho cyari kiri
Iyi nzu yahoze ari ibiro bya Komini Rutare, bivugwa ko yubatse hajuru y'Umugabekazi Nyiratamba rya Rutabana
Ikigabiro cy'aho Kigeli Ndabarasa yari atuye
Ibigabiro biri ahantu henshi mu murenge wa Rutare
I Rutare uhasanga n'abacuzi, kandi ngo n'igihe cy'ubwami barahabaga
Umujyi wa Rutare wigeze kurangwamo ubucuruzi bukomeye ahagana mu 1976, ubwo hacururizaga Abahinde n'Abarabu
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories0 comments:

Post a Comment