Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Rwamrec mu gukangurira abagabo kurwanya ihohotewa rishingiye ku gitsina

Rwamrec mu gukangurira abagabo kurwanya ihohotewa rishingiye ku gitsina Rwamrec ni umuryango uharanira guteza imbere uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina watangiye mu mwaka wa 2006.
Kuva mu mwaka wa 2011 kugeza ku ubu bari gukora ibikorwa byibanda ku gukangurira abagabo gushyira mu bikorwa amategeko n’ingamba birwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no gushyigikira ihame ry’uburinganire mu Rwanda.
Kugeza ubu rero binyuze mu gufatanya n’inzego zitandukanye ibi ni bimwe by’ingenzi byagezweho :

  • Hakozwe inyigo igamije kureba uko abagabo bitabwaho mu gushyiraho za politike zirwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina,
  • Hahuguwe abantu batandukanye mu turere twagaragaje ihohoterwa riri hejuru ugereranije n’ahandi arizo Kamonyi na Gakenke. Hahuguwe rero abanyamategeko, abanyobozi b’amadini, abagize Inama nkuru y’abagore , urubyiruko , umutwe wa police ushinzwe kurwanya ihohoterwa ndetse n’abakozi bashinzwe ubuzima.
  • Hashyizweho kandi ibiganiro rusange byitwa “umugoroba w’ababyeyi”
  • Hahuguwe abantu bahagarariye abandi mu kurwanya ihohoterwa ndetse bashinzwe no gukangurira abagabo kurwanya iryo hohoterwa.
Muri uwo mushinga kandi bakomeje gukangurira abagore gutera imbere mu bukungu. Rwamrec ikaba iheruka guhugura abagore ba rwiyemezamirimo 55 bakora ubucuruzi bwo mu rwego rwo hasi, ku bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’uruhare abagabo babo bagira mu gutuma ubucuruzi bwabo butera imbere. Ayo mahugurwa yabereye mu murenge wa Gacurabwenge akarere ka kamonyi.
Nkuko bigaragazwa n’ubushakashatsi rero rwamrec yakoze, kugirango impinduka zibeho mu buryo bwihuse kandi zigere kuri benshi ku bijyanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, uruhare rw’abagabo muri izi mpinduka rugomba kwitabwaho.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego