Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Saira, ku myaka 18 yatorewe kuba muri Congres ya USA

Saira, ku myaka18 yatorewe kuba muri Congres ya USA

Ku wa kabiri w’iki cyumweru Saira Blair umukobwa ukiri muto ku myaka 18 gusa, yatorewe kuzahagararira akarere ko mu burengerazuba bwa Virginia muri congres ya Leta zunze ubumwe za Amerika.
Nkuko tubikesha the Wall Street Journal, Ms Blair uba mu ishayaka rya Republican akaba umunyamategeko yatsinze umudemocrate bahataniraga umwanya wo guhagararira akarere ko mu burengerazuba bwa Virginia ku majwi 63% kuri 30%.
Mu magambo uyu muyobozi mushya usanzwe wiga muri kaminuza ya Virginia yavuze ashimira abamutoye yavuze ko yishimiye umwanya yatorewe, kandi ko agiye guharanira ahazaza ha Virginia y’uburengerazuba na Leta muri rusange.
Ubwo yiyamamazaga Ms Blair yavugaga ko azibanda ku kugabanya imisoro mu bakora business, ndetse akaba yarashyiraga imbere abashyigikira ko gukuramo inda byarwanywa ku buryo bwose.
Imigambi yarafite yiyamamaza iri mu byamufashije gutsinda umudemocrate Layne Diehl w’imyaka 44.
Nyuma yo gutsindwa, Diehl nawe yashimiye uyu muyobozi ukiri muto wabashije gutinyuka kwiyamamaza kandi akabikora neza kugeza aho arusha amajwi menshi umuntu nka Diehl umaze igihe kinini ari muri politiki.
Mu matora yabanjirije aya, Blair yari yarushije amajwi undi murepublicain ufite imyaka 66 bahataniraga umwanya wo guhagararira abarepublicains, icyo gihe akaba yari afite imyaka 17 gusa.
Ms Blair niwe ufite imyaka mike mu bayobozi bose bagize congres y’Amerika dore ko abantu bari munsi y’imyaka 30 muyi iyo Congres bafite 5% gusa.
Saira Blair abaye umuyobozi akiri muto, akaba yari asanzwe afite se w’umusenateri mu Virginia y’uburengerazuba,Craig Blair.
Ni amakuru dukesha wsj.com na msnbc.com
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego