Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Scorpio watangije uruganda rwa Made in Kigali

Scorpio watangije uruganda rwa Made in Kigali Twari tumenyereye imyenda ifite ibirango nka Made in China n’ibindi. Kuri ubu Scorpio Ramazani Khoury arakora imyenda ifite ikirango Made in Kigali kugira ngo u Rwanda rumenyekane hose.
Ikigo (campany) cyitwa made in Kigali cyatangiye gukora, imyenda y’ubudozi isohoka ifite ikirango made in Kigal guhera mu kwezi kwa mbere 2014. Scorpio wagitangije ufite ubwenegihugu bw’ubwongereza ndetse n’ubw’abanyarwanda ngo yakunze u Rwanda cyane ahitamo kurumenyekanisha ashinga ikigo cyitwa Made in Kigali rukora imyenda itandukanye higanjemo ikoze mu bitenge.
Scorpio ufite imyaka 26 gusa yatangaje ko akoresha abakozi 55 bakaba badoda imyenda y’abageni nk’amakanzu amakositime y’abagabo, imyenda yo kwiyerekana ( fashion) , imyenda y’abanyeshuri (uniform) ,imyenda y’abacunga umutekano (security) n’imyenda y’abacukura amabuye y’agaciro.
Ramazani Khoury avuga ko n’ubwo ibyo akora bitaragera ahantu hose ngo ariko imyenda bakora yoherezwa mu burayi,ubushinwa ,amerika ndetse no mu Rwanda hari abayigura.
Mutarutinya Jean Fichel umudozi wo mu kigo made in Kigali avuga ko ubu kudoda kuri we ari akazi kamuhemba ku kwezi mu gihe ubusanzwe umudozi arindira kubona uwo adodera atamubona akabura akazi.
Scorpio rero arashaka kwagura ibikorwa bye aho yazana ama mashini akora amatisi ( tissu) byose bikajya bikorerwa mu Rwanda ntabyo agombye gutumiza hanze nk’uko ubu bikorwa.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego