Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Si byiza kugaburira inkwavu ibyatsi bimwe buri munsi



 Si byiza kugaburira inkwavu ibyatsi bimwe buri munsi Amakuru ikinyamakuru Izuba Rirashe gikesha Umuryango Mpuzamahanga wita ku biribwa n’ubuhinzi ku isi (FAO) avuga ko atari byiza guhora uha inkwavu ibyatsi bimwe, kuko biri mu bishobora gutuma zitabona intungamubiri zikeneye.
Nk’uko ayo makuru abivuga, burya iyo uha inkwavu icyatsi kimwe gusa usanga bigira ingaruka ku mikurire yazo, kuko ziba zitabona intungamubiri zakagombye kuba zibona. Aha bavuga ko iyo ziriye ibyatsi bimwe kenshi bidasimburanya umworozi nta cyizere aba akwiye kugira ko ziriye uko bikwiye.

Ayo makuru yemeza ko ubundi inkwavu zigomba guhabwa ubwatsi uhinduranya, kuko bituma zishishikarira kubirya zitabirambirwa. Ikigeretse kuri ibyo ni ngombwa ko umworozi abanza kumutsa ubwatsi inkwavu zirya, kuko bizigabanyiriza ibyago byo kwibasirwa n’indwara mu buryo bworoshye.
Ibyo byatsi ntibigomba kuba byumwe, ahubwo bigomba kumuka gusa kugira ngo nibura urukwavu rubone uko rubirya bitagoranye, kandi ntibigire ingaruka ku gifu cyarwo.

Bakomeza bavuga ko burya ari ngombwa kugaburira inkwavu inshuro ziri hagati y’ebyiri n’eshatu ku munsi. Aha bavuga ko biba byiza iyo inkwavu zihoranye ibyo kurya mu kazi kazo. Mbere yo kuruha ibyatsi ni ngombwa kubanza gufata ibyo rwari rwashigaje akabijugunya. Iyo bidakozwe bishobora kuba intandaro y’indwara zitandukanye.

Aha bakomeza bavuga ko ari ngombwa kwitondera ibyo umworozi agaburira urukwavu, kuko akenshi usanga hari ibyatsi byica inkwavu. Nk’ibibonobono, umukoni, umutambasha,umuyenzi, umwishywa n’ibindi.

Aha bakomeza bavuga ko iyo umworozi ashaka kugaburira urukwavu igihingwa rutari rusanzwe rurya aba agomba kugenda acyongera buhoro buhoro, kuko iyo kibaye cyonyine mu mafunguro bishobora guteza ikibazo mu mirire yarwo.
Mu gihe ashatse kuziha ibihingwa bizibyibushya bikungahaye ku ntungamubiri, agomba kubikoresha neza kuko akenshi birahenda. Mu gihe abifite ari bike, aba agomba kubibikira inkwavu zonsa.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego