Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

SIDA yandura ite?

1. Yandura mu mibonano mpuzabitsina nta gakingirizo bakoresheje, wayikoranye n’umuntu wanduye.
2. Ibikoresho bikomeretsa byanduye ako gakoko
3. Umubyeyi ashobora kwanduza umwa

  • Amutwite.
  • Amubyara.
  • Amwonsa.
4. Ibimenyetso by’abanduye SIDA: ibimenyetso ni indwara z’ibyuririzi
  • Igituntu.
  • Guhitwa.
  • Zhona.
5. Kwandura umuntu abigenza ate
  • Umuntu agomba kubanza kwipimisha kugirango amenye ko yanduye VIH cyangwa SIDA,
  • Kujya kwa muganga kugirango akugire inama z’uko wakifata.
  • Kwiyakira ukamenya ko ubuzima butarangiriye aho.
  • Kwifata mu mibonano mpuzabitsina.
  • Kureka inzoga n’ibindi biyobyabwenga nk’itabi.
  • Gukoresha agakingirizo.
  • Kurya indyo yuzuye.
  • Kuruhuka.
  • Kubahiriza inama zose muganga yakugiriye.
  • Kubwira abagenzi bawe, n’umuryango ko wanduye, bityo baka gufasha.
6. ARV
  • Iyi ni imiti igabanya ubukana bwa SIDA.
  • Ihagarika kwikuba kwa virusi mu mubiri w’umuntu.
  • Ifatanywa n’imiti y’ibyuririzi.
  • Iraboneka hose kandi ni ubuntu, upfa kuba waripimishije na CD4 bagasanga ugeze aho kuyifata.
  • Iminti igabanya ubukana bwa SIDA ni iyo gufatwa buri munsi ubuzima bw’umuntu bwose.
Ushaka ibindi bisobanuro, wabariz kuri CNLS, Centre de Sante ikwegereye, Trac, na ICAP.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego