Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Sobanukirwa n’indwara y’Intananya

Abantu batandukanye bagaragaza ko umwana aba afite intananya igihe umwana yavutse afite akanana (agahu gahuza ururimi n’urwasaya rwo hepfo) karekare ku buryo kagera ku isonga y’ururimi. Umwana wakavukanye ngo ntabasha kuzamura ururimi, bikagaragara cyane cyane iyo ari kurira.
Nk’uko bivugwa na benshi mu Banyarwanda, ngo iyo kano gahu kadaciwe umwana akiri muto ashobora gukurizamo ubumuga bwo kutavuga, ibi bigatuma umubyeyi wese ugasanganye umwana we yihutira kugacisha kugira ngo umwana we atazahura n’icyo kibazo.

Ayinkamiye Liliane ni umubyeyi ufite umwana utaruzuza umwaka. Yavuze ko afite ubwoba bw’uko umwana we azahura n’ikibazo cyo kutavuga kuko ngo usanga abandi babyeyi bamubwira ko afite intananya.

Ayinkamiye yagize ati "mfite impungenge zuko umwana wanjye ashobora kutazavuga”.

Kuri iki kibazo, umuganga uvura indwara z’abana utarashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko intananya atari indwara.

Yagize ati "mu by’ukuri ntabwo ari indwara, kuko nta nkurikizi igira. Umwana wavukanye intananya cyangwa akanana kagera ku isonga y’ururimi, nta bumuga bwo kutavuga ahura nabwo mu gihe kadaciwe nk’uko bivugwa na benshi, gusa ugafite ntasakuza cyangwa ngo avuze induru. Gucisha umwana intananya ni ibyinjiye mu mitwe y’abantu naho ubundi nta bumuga burimo”.

Yakomeje agira ababyeyi inama yo kujyana abana babo kwa muganga mu gihe bakeka ko bafite ibibazo, kugira ngo bahabwe ubufasha cyangwa se bavurwe, aho kubajyana mu bavuzi ba gihanga usanga ngo bahimba indwara zitabaho, bityo abana bakaba bakurizamo ibindi bibazo.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego