Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tanzaniya: Guverinoma irahgisha uruhindu abapfumu ibaziza ba nyamweru

Tanzaniya: Guverinoma irahgisha uruhindu abapfumu ibaziza ba nyamweru

Nyamweru (ifoto/internet)

Guverinoma y’igihugu cya tanzaniya yafashe umwanzuro wo guhagarika ubupfumu muri iki gihugu kubera uruhare bufite mu bikorwa byibasira ba nyamweru.

Uyu mwanzuro ngo wafashwe kuri uyu wa kabiri, mu rwego rwo kurinda ba nyamweru muri iki gihugu ngo bakunze kwibasirwa n’imigenzo y’abapfumu.

Nk’uko ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP  byabitangaje ngo umuvugizi wa Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri Tanzaniya yavuze ko uyu mwanzuro utareba abavuzi gakondo bavura bakoresheje ibimera gusa.

Uyu mwanzuro ngo uzakurikirwa n’ubukangurambaga buzakorwa mu gihugu hose bugamije kwamagana iyicwa ry’abanyamweru ndetse no gushaka amakuru y’aho aba bantu baba bugarijwe n’ihohoterwa.

Ubu bukangurambaga kandi ngo buzibanda ku butumwa bwamagana ababeshya abaturage ko zimwe mu ngingo za bene aba bantu zabafasha kugera ku bukire vuba ndetse n’abandi bose bizeza abaturage ibitangaza biva ku bice by’umubiri wabo.

Kuva mu mwaka wa 2000 umuryango w’abibumbye ONU ugaragaza ko ba nyamweru barenga 70 bishwe muri iki gihugu, ndetse ngo iki kibazo kikaba kirenga imipaka aho mu Burundi naho ba nyamweru bibasirwa n’abitirira zimwe ngingo zabo ko zifite ububasha budasanzwe mu bupfumu no mu buvuzi.

iki cyemezo cyo kubuza ubupfumu ngo cyakiranywe ibyishimo na ba nyamweru muri iki gihugu aho basaba ko bitazagarukira mu mujyi ahubwo ko byazenguruka igihugu cyose ndetse n’abayobozi batandukanye bagakangurirwa guha agaciro aba banyamweru.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego