Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 06 Ugushyingo

Tariki 06 Ugushyingo ni umunsi wa 311 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 55 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi
1844: Bwa mbere mu gihugu cya Dominican Republic hemewe itegeko nshinga.
1918: Mu gihugu cya Pologne hemejwe repubulika ya kabiri.
1962: Inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye yafashe umwanzuro wo gufatira ibihano igihugu cy’Afurika y’Epfo kubera ivangura rishingiye ku ruhu ryaharangwaga. Hafashwe umwanzuro usaba ibihugu byose bigize uyu muryango guhagarika ibikorwa byose bagira bishingiye ku bya gisirikare n’ubukungu bakoranaga nacyo.
1963: Mu gihugu cya Vietnam y’Amajyepfo habaye ihirikwa ry’ubutegetsi ubwo uwari Perezida w’iki gihugu Ngo Dinh Diem yicwaga agasimburwa na Gen. Duong Van Minh; ibi byose byabaye ari mu ntambara ya Vietnam.
1985: Itangazamakuru rya Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika ryatangaje ko Perezida Ronald Reagan yemeye itangwa ry’intwaro hagati y’igihugu cye na Iran mu buryo bw’ibanga.
1999: Abaturage ba Australia bemeje ko umuyobozi w’Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Icyongereza (Head of the Commonwealth) ababera umukuru w’igihugu.
Aya matora yabaye binyujijwe muri kamarampaka yakozwe n’abaturage bose.
2004: Mu gihugu cy’u Bwongereza, gari ya moshi yakoreye impanuka hafi y’agace kitwa Ufton Nervet, ihitana abantu 7 abandi bagera ku 150 barakomereka.
Impanuka ya gari ya moshi i Ufton Nervet mu 2004
2005: Inkubi y’umuyaga yiswe Evansville Tornado yibasiye agace ko mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba muri Leta ya Kentucky ndetse no mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba muri Leta ya Indiana ihitana abagera kuri 25.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1984: Ricky Romero, umukinnyi wa baseball ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika.
1985: Ettore Marchi, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cy’u Butaliyani.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
2003: Crash Holly, wari umusifuzi wabigize umwuga ukomoka mu gihugu cya Leta zunze Ubumwe z’Amerika.
2007: Sayed Mustafa Kazemi, wari umunyapolitiki ukomoka mu gihugu cya Pakistan.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego