Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

TARIKI 1 GASHYANTARE

Tariki ya 1 Gashyantare ni umunsi wa 323 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 334 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Mu Rwanda ni umunsi ngaruka mwaka w’ibukwaho intwari z’igihugu, aho by’umwihariko hagarukwa ku mateka ya zimwe mu ntwari mu mateka y’u Rwanda.
Bimwe mu byaranze uyu munsi
1835: Mu gihugu cya Maurice hahagaritswe ubucakara.
1865: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Abraham Linkon yashyize umukono ku masezerano ashyiraho leta 13 hashingiwe ku itegeko nshinga ry’iki gihugu(Thirteenth Amendment to the United States Constitution).
1884: Hasohowe inyandiko ya mbere y’inkoranyamagambo y’Icyongereza izwi nka Oxford English Dictionary.
1893: Thomas A. Edison yasoje igikorwa cyo kubaka studiyo ya mbere ijyanye n’ituganya ry’amashusho, ayujuje ahitwa Black Maria muri New Jersey.
1897: Shinhan Bank, banki ya mbere yafunguwe muri Koreya y’Epfo, mu Mujyi wa Seoul.
1908: Umwami Carlos I wa Portigal n’umuhungu we Luis Filipe biciwe i Lisbon ahitwa Terreiro do Paco.
1918: Igihugu cy’u Burusiya cyemeye ikoreshwa ry’ingengabihe yitiriwe Gregoire.
1946: Trygve Lie ukomoka mu gihugu cya Norway yatoranyijwe kuba umunyamabanga wa mbere mukuru w’Umuryango w’Abibumbye.
1958: Misiri na Syria byishyize hamwe bigamije gukora Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, zageje mu mwaka w’1961.
1982: Ibihugu bya Senegal na Gambia byaseshe amasezerano y’ubumwe hagati yabyo yari azwi nka Senegambia.
2005: Umwami Gyanendra wa Nepal yakoze ibisa no guhirika ubutegetsi(coup d’état)agamije kwigarurira ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi, aho yahise aba umukuru w’inama y’abaminisitiri.
2009: Jóhanna Sigurðardóttir yagizwe Minisitiri w’Intebe wa Iceland, aba umugore wa mbere umugore wa mbere uhawe uyu mwanya muri politiki y’iki gihugu.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1930: Shahabuddin Ahmed, wabaye Perezida wa Bangladesh.
1931: Boris Yeltsin, wabaye Perezida w’u Burusiya.
Boris Yeltsin
1985: Karine Sergerie, ukomoka mu gihugu cya Canada wabaye umukinnyi mwiza muri Taekwondo (Umukino njyarugamba) mu rwego rw’isi.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
2006: Dick Bass, umunyamerika wakinaga umupira w’amaguru.
2007: Ahmad Abu Laban, wigeze kuba umuyobozi w’Abayisilamu muri Danmark.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego