Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 1 Ukuboza

Tariki ya Mbere Ukuboza ni umunsi wa 335 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 30 uyu mwaka ukagera ku musozo. By’umwihariko, uyu ni umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA.

Uyu ni umunsi wo kurwanya SIDA
Bimwe mu byaranze uyu munsi
1185: Himitswe Papa Urbain III.
1271: Hatowe Papa Grégoire X.
1640: Nibwo Portugal yabonye ubwigenge bwayo. Yakolonizwaga na Espagne.
1774: Nyuma y’agatotsi hagati ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’u Bwongereza, Amerika yiyemeje gukoma mu nkokora ibicuruzwa byose byo mu Bwongereza n’ibihakorerwa.
1887: U Bushinwa bweguriye Portugal ubutaka bw’intara ya Macao.
1900: Nibwo mu Bufaransa abagore bahawe uburenganzira bwo kuba bakora umurimo wo kunganira mu nkiko (Lawyers).
1916: Nibwo i Tamanrasset, hiciwe Padiri Charles de Foucauld, wari umumisiyoneri n’umuvumbuzi w’ubutaka budatuwe. Yari yaravutse mu mwaka w’1855.
1923: Umutingito ukomeye washegeshe Tokyo, umurwa mukuru w’u Buyapani, hapfa abantu 140 000.
1923: Havutse Maurice de Bévère bita Morris, uzwiho kuba ari we wahanze Lucky Luke.
Lucky Luke
1925: U Bufaransa, u Bwongereza, u Budage, u Bubiligi n’u Butaliyani byasinyanye amasezerano yo kubumbatira amahoro ahoraho mu Burayi, buri gihugu muri ibi kikirinda gushoza intambara ku kindi. Ntibyabujije intambara ya kabiri yose kubaho.
1959: Nibwo Patrice Lumumba yabaye Minisitiri w’Intebe wa Congo yahoze yitwa Congo Mbiligi.
Patrice Lumumba
1959: Uwo munsi ni nabwo Moise Tschombé yigaruriye Intara ya Katanga aba umuyobozi wayo, kandi atangira guharanira ko yakwigenga.
1964: Ibihugu Zambia, Malawi na Malte byakiriwe mu Muryango w’Abibumbye.
1981: Indege DC-9 ya Kompanyi Inex-Adria yasandariye mu kirere cya Koreya y’Epfo ihitana abantu 180.
1987: Hatabarutse Eyenga Moseka wari umuririmbyikazi ukomeye ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
1989: I Vatican, Papa Yohani Pawulo wa Kabiri yongeye kwakira umwe mu bafatwa nk’ibihangange byo ku Isi, Perezida Mikhaïl Gorbatchev.
Ubwo Papa John Paul II yahuraga na Micahil Gorbatchev
1990: Idriss Déby Itno yafashe ubutegetsi muri Tchad, Perezida Hissein Habré ahita ahunga igihugu.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1982: Christos Kalantzis, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cy’u Bugereki.
1982: Lloyd Doyley, umukinnyi w’umupira w’amaguru wamamaye cyane mu gihugu cy’u Bwongereza, ari nacyo gihugu cy’amavuko cye.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
2002: Pierre Peugeot, Perezida w’inama y’ubugenzuzi y’uruganda rukomeye rukora imodoka zo mu bwoko bwa Peugeot.
2004: Igikomangoma cy’u Buholandi cyitwa Bernhard.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego