Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 10 Gicurasi

Tariki ya 10 Gicurasi, ni umunsi w’131 ku ndangabihe ya gregorio, harabura iminsi 235 ngo tugere ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1503: Christopher Colomb yageze ku kirwa cya Cayman ahita Las Tortugas nyuma yo kuhasanga utunyamansyo twinshi two mu mazi.
1774: Umwami Louis XV yarapfuye, Louis XVI aba Umwami w’u Bufaransa na Marie Antoinette nawe aba Umuwamikazi.
1824: Inzu y’ubugeni yarafunguwe ku mugaragaro i London.
1872: Victoria Woodhull yabaye umugore wa mbere watoranyijwe mu bakandida bagambaga kuyobora Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika.
1981: Francois Mitterrand yabaye perezida wa gatanu wayoboye u Bufaransa, aba umu Socialiste wa mbere uyoboye iki gihugu.
Francois Mitterrand yabaye perezida wa gatanu wayoboye u Bufaransa, aba umu Socialiste wa mbere uyoboye iki gihugu.
1988: Michel Rocard yabaye minisitiri w’ntebe w’u Bufaransa.
1993: Thailand, inkongi y’umuriro yabereye ku ruganda rwa Kader Toy Factory hapfiriyemo abakozi 156.
Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki
1931: Jacques Rishard, umukinnyi wa sinema w’Umufaransa.
1973: Ollie le Roux, umukinnyi wa rugby ikomoka muri Afurika y’epfo.
1980: Zaho, umuririmbyi wa R’n’B wo muri Algeriya ubarizwa mu Bufaransa.
Zaho, umuririmbyi wa R’n’B wo muri Algeriya ubarizwa mu Bufaransa.
Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki
1794: Elisabeth, mushiki w’umwami w’u Bufaransa Louis XVI, yapfuye aciwe umutwe nk’igihano cy’urupfu cyariho icyo gihe.
1988: Shen Congwen, umwanditsi w’Umushinwa.
2010: Robert B.Salter, umuganga ubaga wo muri Canada.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego