Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 10 Nzeri

Tariki 10 Nzeri ni umunsi wa Magana abiri na mirongo itanu n’ine mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 111 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Uyu munsi Kiliziya irizihiza Mutagatifu Apelle na Aubert.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1823: Simón Bolívar yabaye Perezida wa Peru.
1989: Elisabeth (Sissi), umugore w’umwami w’abami wa Austria yishwe n’uwitwa Luigi Lucheni.
1939: Mu ntambara ya Kabiri y’isi yose, igihugu cya Canada cyatangaje ko kigiye kugaba ibitero ku Banazi bo mu gihugu cy’u Budage, nyuma yo kwiyunga n’u Bufaransa, u Bwongereza, New Zealand ndetse na Australia.
1963: Abanyeshuri bagera kuri 20 bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bafite inkomoka ku mugabane w’Afurika bemerewe kujya kwiga mu mashuri ya Leta muri Alabama.
1967: Abaturage ba Gibraltar bahisemo gutora ko bakomeza kugengwa n’u Bwongereza aho kuba kimwe mu bice by’igihugu cy’u Budage.
1972: Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku nshuro ya mbere batsinzwe umukino w’amaboko wa basketball ubwo bahanganaga n’ikipe ya Basketball bari mu gihugu cy’u Budage mu Mujyi wa Munich.
1974: Igihugu cya Guinea-Bissau cyabonye ubwigenge bwacyo kibohora ingoyi y’ubukoloni bwa Portugal.
1990: Bazilika yitwa Basilique Notre-Dame de La Paix yubatse i Yamoussoukro mu gihugu cya Côte d’Ivoire ari nayo Nyubako ya Kiliziya nini cyane ku mugabane w’Afurika yahawe umugisha na Papa Jean-Paul II.
2002: Nyuma y’imyaka irindwi ari mu buhungiro, Nawaz Sharif wahoze ari Minisitiri w’intebe wa guverinoma ya Pakistan yagarutse mu gihugu cye.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1887: Giovanni Gronchi yabaye Perezida w’u Butaliyani.
1973: Ferdinand Coly, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Senegal.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1983: B. J. Vorster, wigeze kuba Minisitiri w’Intebe mu gihugu cya Afurika y’Epfo.
2000: Zaib-un-Nissa Hamidullah, umunyamakuru n’umwanditsi wo mu gihugu cya Pakistan.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego