Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 11 Kanama

Tariki 11 Kanama ni umunsi wa Magana abiri na makumyabiri na kane mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na mirongo ine n’umwe uyu mwaka ukagera ku musozo.

Uyu munsi Kiliziya Gaturika irizihaza abatagatifu barimo Claire, Suzana ndetse n’abandi.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1942: Umukinnyi w’amafilimi Hedy Lamarr ndetse n’undi muhanzi George Antheil bahawe icyemezo kigaragaza uburenganzira bwabo ku buvumbuzi bw’uburyo bw’ikoranabuhanga mu itumanaho buzwi nka frequency hopping na spread spectrum; iyi niyo yabaye intangiriro y’ikorwa ry’uburyo bw’itumanaho rigezweho muri iki gihe rizwi nka Wi-Fi.
1925: Hussein yatangaje ko abaye umwami wa Jordan.
1960: Igihugu cya Chad cyatangaje ubwigenge bwacyo ku mugaragaro.
1972: Mu ntambara ya Vietnam, ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zavuye ku butaka bw’igihugu cya Vietnam y’Epfo.
2003: Ingabo z’umuryango wa NATO zatangiye igikorwa cyo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Afghanistan, iki nicyo gikorwa zakoze bwa mbere kikabera hanze y’umugabane w’u Burayi mu mateka yazo mu gihe kigera ku myaka mirongo itanu n’ine wari umaze.

2003: Riduan Isamuddin, umuyobozi wa Jemaah Islamiyah izwi cyane nka Hambali yaterewe muri yombi mu gihugu cya Thailand.
2003: Mu gihugu cy’u Bufaransa, by’umwihariko mu Mujyi wa Paris hagaragaye igipimo cy’ubushyuhe buhanitse kigera kuri degree Celicius mirongo ine n’enye, ubu bushyuhe bwasize buhitanye abantu ijana na mirongo ine na bane.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1908: Torgny Torgnysson Segerstedt, umufilozofe, n’umuhanga mu bijyanye n’imibanire ukomoka mu gihugu cya Suwede.
1968: Noordin Mohammad Top, umwe mu bakozi b’iterabwoba wo mu gihugu cya Malaysia.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
2009: Eunice Kennedy Shriver, uyu ni mushiki wa Perezida John F. Kennedy wayoboye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika watangije ikorwa ry’imikino ngororamubiri yihariye (Special Olympics).
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego