Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

TARIKI 11 MUTARAMA

Tariki 11 Mutarama ni umunsi wa 11 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 355 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi
1879: Hatangiye intambara yiswe Anglo-Zulu yahuje ingabo z’Abongereza n’Abazuru bo muri Afurika y’Epfo.
1908: Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hafunguwe ku mugaragaro ikirangamateka kinini kizwi nka Grand Canyon National Monument.
1919: Igihugu cya Romaniya cyigaruriye Transylvania.
1922: Bwa mbere hatangiye ikoreshwa rya Insulin mu gikorwa cyo kuvura indwara ya diyabete mu muntu.
1957: Mu gihugu cya Senegal mu Mujyi wa Dakar hashizwe ishyaka ryitwa African Convention.
1962: Ahitwa Huascaran mu gihugu cya Peru hadutse umwunzure ukaze wahitanye abantu bagera ku bihumbi bine.
1986: Mu gihugu cya Australiya bafunguwe ku mugaragaro ikiraro kinini kiri ahitwa Brisbane mu kirwa cyitwa Queensland.
1998: Mu gihugu cya Algeriya habereye ubwicanyi bwiswe Sidi-Hamed massacre, buhitana abantu ijana.
2003: Guverineri George Ryan Sr wa Leta ya Illinois muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mbere y’iminsi ibiri ko ava kuri uyu mwanya yatanze amabwiriza yo kunyonga abantu 167 bari barakatiwe igihano cyo kwicwa.
George Ryan
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1983: Kevin Rudolf, umuhanzi w’indirimbo wandika ndetse agasohora impapuro ukomoka muri Amerika.
1987: Daniel Semenzato, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cy’u Butaliyani.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
2005: Spencer Dryden, icyamamare mu kuvuza ingoma ukomoka mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Spencer Dryden
2008: Edmund Hillary, ukomoka mu gihugu cya New Zealand azwi cyane nk’umuntu wuriraga imisozi miremire dore ko ari we muntu wa mbere wageze ku musozi usumba iyindi ku si wa Everest.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego