Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 11 Nzeri

Tariki 11 Nzeri ni umunsi wa magana abiri na mirongo itanu n’itanu mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na cumi uyu mwaka ukagera ku musozo.

Uyu munsi Kiliziya Gaturika irizihiza mutagatifu Adelphe
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1961: Hashinzwe World Wildlife Fund umuryango utegamiye kuri Leta wita ku bidukikije
1968: Indege yitwa Air France Flight 1611 yakoreye impanuka ahitwa Nice ihitana abagenzi bari bayirimo 89 n’abakozi bayikoragamo 6
1971: Mu gihugu cya Misiri hemewe ikoreshwa ry’itegeko nshinga ku mugaragaro
1974: Muri Leta ya Carolina ya Ruguru muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika habereye impanuka ikomeye y’indege yitwa Eastern Air Lines Flight 212 ihitana abagenzi 69 n’abakozi bayo babiri
1978: Perezida Jimmy Carter wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Anwar Sadat wa Misiri na Minisitiri w’Intebe wa Isreal Menachem Begin bagiriye inama ahitwa Camp David mu gikorwa cyo gushyira umukono kumaserano y’amahoro hagati ya Misiri na Israel
1997: Icyogajuru cya NASA cyitwa Mars Global Surveyor cyageze ku mubumbe wa Mars
2001:Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zibasiwe n’ibitero bikomeye byashanye impaga z’imiturirwa zizwi cyane nka World Trade Center zari zubatse mu Mujyi wa New York.
Ibi bitero byangije n’ibiro bya Minisiteri y’ingabo The Pentagon, itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa by’ibi bitero bivugwa ko byakozwe n’umutwe w’iterabwoba wa Al Qaida wayoborwaga na Bin Laden urundi ruhande rukavuga ko byakozwe na Amerika ubwayo.
2007: u Burusiya bwakoze isuma ry’intwaro nini izwi nka conventional weapon ikomeye ihabwa izina rya Father of all bombs.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1975: Pierre Issa, Umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo.
1979: Éric Abidal, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cy’u Bufaransa
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
2001: Mohamed Atta,Garnet Bailey, Todd Beamer, aba ni bamwe mubaguye mu gi tero cyibasiye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika
2006: William Auld, umwanditsi, umusizi ndetse n’umusemuzi
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego