Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 11 Ugushyingo

Tariki 11 Ugushyingo ni umunsi wa 316 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 50 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi
1924: Uwitwa Alexandros Papanastasiou wari Minisitiri w’Intebe mu Bugereki yatangaje bwa mbere Repubulika ya mbere y’iki gihugu.
1960: Mu gihugu cya Vietnam y’Amajyepfo haburijwemo ihirikwa ku butegetsi w’umukuru w’igihugu Ngo Dihn Diem.
1965: Muri Rhodesia (muri iki gihe ni mu gihugu cya Zimbabwe), uwayoboraga Guverinoma Ian Smith yatangaje ukwigenga kw’iki gihugu mu buryo budafitiwe inyandiko.
1966: Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gikora ubushakashatsi ku bijyanye n’isanzure NASA, cyohereje mu butumwa icyogajuru cyitwa Gemini 12.
1968: Mu ntambara ya Vietnam, hakozwe igikorwa cya gisirikare cyiswe Operation Commando Hunt, cyari kigamije kubuza ingabo zishaka kwiyunga k’uwitwa Ho Chi Minh banyuze Laos muri Vietnam y’Amajyepfo.
1968: Mu gihugu cya Maldives hatangajwe itangira rya Repubulika ya kabiri.
1975: Igihugu cya Angola cyatangiye kwigenga.
1981: Ibihugu bya Antigua na Barbuda byinjiye mu Muryango w’Abibumbye.
2004: Umutwe wa Politiki witwara gisirikare wo mu gihugu cya Palestine (n’ubwo kenshi yitwa intara ya Palestine) witwa PLO (Palestine Liberation Organization) wemeje urupfu rwa Yasser Arafat wari umuyobozi wawo mukuru, uretse ko hatigezwe hatangazwa icyamuhitanye. Mahmoud Abbas yahise atorerwa kuyobora uyu mutwe, asimbura Arafat.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1977: Maniche, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Portugal.
1981: Natalie Glebova, ufite ubwenegihugu bw’u Burusiya na Canada wabaye Miss Universe mu mwaka wa 2005.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
2004: Yasser Arafat, wabaye umuyobozi wa PLO, ni umwe mu bahawe igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel.
Yasser Arafat
2007: Delbert Manu, umukinnyi w’amafilimi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego