Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 12 Kamena

Tariki ya 12 Kamena ni umunsi wa 163 w’umwaka, hasigaye iminsi 202 ngo usozwe.

1809 : Nibwo Papa Piyo VII yaciye iteka "Quum memoranda" ryahagarikiraga amasakaramentu abayobozi n’abagaba b’ingabo bari barigaruriye ahantu hatagatifu. Cyakora mu nyandiko ye yatinye kwerura izina ry’indwanyi Napoléon I
1898 : Nibwo Filipine yabonye ubwigenge bwayo
1911: Ibarura ryagaragaje ko Ubushinwa cyari kimwe mu bihugu bituwe cyane kurenza ibindi ku isi y’icyo gihe. Icyo gihe bwari bufite miliyoni 451 z’abaturage. Magingo aya bararenga miliyari ebyiri.
1930: Nibwo bwa mbere abiga ibimera (Zoologistes) babashije gufata amafoto y’ibimera biri hasi cyane mu mazi. Icyo gihe William Beebe na Otis Barton, bafotoye umukenke uri muri metero 434 munsi y’amazi. Ikoranabuhanga rya none ribasha gufotora munsi y’amazi, kugeza kuri km 8 z’ubujyakuzimu.
1964: Niwo munsi Nelson Mandela Madiba wari Visi-Perezida w’ishyaka ANC ryarwanyaga ivangura, yakatiwe gufungwa ubuzima bwe bwose.Kimwe mu byo yaziraga ni uko yari afite imbaga nini cyane y’abirabura bamutega amatwi, bakamwubahiriza, bakamuha n’agaciro karenze ako baha ubuyobozi bwa Leta.
1985: Nibwo Espagne na Portugal byakiriwe mu Muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (Icyo gihe witwaga CEE) Ibihugu biwugize byahise biba 12.
1990: Bisabwe na Boris Eltsine, Inteko ishinga amategeko ya Leta z’Abasoviyeti yemeje ko habayeho Ihuriro rya Leta zigenga z’u Burusiya (URSS)
1991: Boris Eltsine yatorewe kuba Perezida w’u Burusiya.
Abavutse uyu munsi
1924 : Havutse George H. Bush, wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba na Se wa George Walker Bush nawe wayoboye icyo gihugu.
1959 : Havutse Daniel Chenevez, waabaye umuririmbyi rurangiranwa akaba n’umwe mu bashinze Groupe Niagara (afatanyije na Muriel Moreno).
1972 : Havutse Inger Miller, wari umuhanga utisukirwa mu isiganwa ry’amaguru (athlète), yaciye agaihgo inshuro eshatu zikurikiranye kuva mu w’1996.
Abatabarutse uyu munsi
1944 : Hatabarutse Moffat-Wilson, wari umupilote w’indege.
1982 : Hatabarutse Karl von Frisch, zoologiste, ubuhanga bwe mu bumenyi bw’ibinyabuzima, cyane cyane inyamaswa bwamuhesheje igihembo cyitiriwe Nobel mu mwaka w’1973, nyuma y’aho ahimbye icyiswe "langage dansé".
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego