Bang Media

FILM NYARWANDA

Tariki 12 Kanama

Tariki 12 Kanama ni umunsi wa 224 kuri kalendari ya Geregori. Hasigaye iminsi 141 kugira ngo umwaka urangire.

Ibyaranze tariki 12 Kanama mu mateka
1952: Habayeho iyicwa ry’intiti 13 z’Abayahudi i Moscou mu Burusiya.
1976: I Tel al-Zaatar habayeho iyicwa ry’Abanyepalestina babarirwa hagati y’1 000 na 3 000, iki gikorwa ni kimwe mu byamenekeyemo amaraso menshi mu gihe cy’intambara yo muri Liban.
1981: Ni bwo hakozwe mudasobwa ya mbere yo mu bwoko bwa IBM.
1985: Indege nimero 123 y’ikompanyi Japan Airlines yakoreye impanuka ahitwa Osutaka muri Perefegitura ya Gunma mu Buyapani, ihitana abantu 520 bari bayirimo. Iyi ni yo yabaye impanuka y’indege imwe yahitanye abantu benshi kurusha izindi.
1964: Afurika y’Epfo yakuwe mu mikino Olempike yaberaga i Tokyo kubera ivangura ry’amoko ryarangaga politiki ya bagashakabuhake bayoboraga icyo gihugu.
1953: Mu rugamba rwo kugirango ikore igisasu cyayo cya mbere cya kirimbuzi, Repubulika Yunze Ubumwe y’Abasoviyete yakoze igerageza rya bombe atomique yise Joe 4, iyi ni yo yabaye igisasu cya mbere cya kirimbuzi cy’iki gihugu.
1973: Ni bwo havutse Muqtada al-Sadr, umunyapolitiki wo muri Iraq ndetse akanaba n’igikomerezwa cyo mu idini ya Islam muri icyo gihugu.Manual word wrap
Kimwe na Ali al-Sistani na Ammar al-Hakim bo mu Nama y’Ikirenga ya Islam muri Iraq, Sadr ni umwe mu banyedini bakomeye cyane kandi bumvwa cyane kuko bamwemera bikomeye ndetse akanaba n’umunyapolitiki wubashywe cyane mu gihugu cye, igitangaje ni uko mu kubahwa kwe nta mwanya ukomeye wa politiki n’umwe arayobora kugeza ubu muri guverinoma ya Iraq. Imiyitwarire y’ubutavugirwamo ndetse no kuvuga amagambo akarishye ni byo byatumye amenyekana cyane.
1961: Uwari Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe na Leta ya Tunisia, Salah ben Youssef, yiciwe I Frankfurt mu Budage.
1993: Abasirikare b’Abanyamerika barashe ku Banyasomalia 3 000 bari mu myigaragambyo yo kwamagana Abanyamerika ku butaka bwabo.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories0 comments:

Post a Comment