Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 12 Ugushyingo

Tariki 12 Ugushyingo ni umunsi wa 317 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 49 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byibukwa kuwa 12 Ugushyingo
965 : Nibwo intebe ntagatifu yasubijwe i Roma na Papa Yohani wa XIII.
1778 : Inkongi y’umuriro muri Espagne, i Colisée ho muri Saragosse, yahitanye abantu 77.
1895 : Nibwo hashinzwe iyiswe “Automobile Club de France”.
1918 : Nibwo Autriche yahindutse Repubulika.
1948 : Nibwo uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani Hidéki Tojo n’abandi bayobozi bo mu rwego rwo hejuru baciriwe urwo gupfa baregwa ibyaha by’intambara.
1956 : Nibwo Tunisia, Maroc na Sudani byakiriwe mu Muryango w’Abibumbye.
1968 : Nibwo igihugu cya Guinée Equatoriale cyakiriwe mu Muryango w’Abibumbye.
1970 : Bwabaye ubwa mbere inkubi y’umuyaga ivanze n’umuhengeri bihitana abantu benshi, ubwo abarengaho gato miliyoni bapfaga mu kigobe cya Bengale.
1974 : Nibwo amasezerano yo guhagarika intambara hagati ya Israel na Misiri yashyizwe mu bikorwa.
1984 : Hasohotse album "Like a Virgin" ya Madonna, album yakanyujijeho bigatinda.
Madonna
1984 : Nibwo Umuryango w’Abibumbye wemeje Uburenganzira bwa Rubanda ku mahoro atagira kidobya.
1990 : Nibwo Akihito yabaye Umwami w’Abami w’u Buyapani. Iyimikwa rye ryitabiriwe n’abakuru b’ibihugu n’aba za guverinoma bagera ku 158. Yaciye agahigo ko kwitabirwa kwa benshi mu bakuru b’ibihugu, mu birori by’iyimikwa ryabo.
1996 : Indege Boeing-747 na Iliouchine-76 zagonganiye mu kirere cy’i New Delhi, hagwa abantu 349.
1999 : Umutingito w’isi ku gipimo cya 7,32 wahitanye abantu 400 muri Turukiya.
1999 : Ibisasu byaturikiye ku nyubako z’Imiryango ikorana na LONI, mbere gato y’uko hatangira ishyirwa mu bikorwa ry’ibihano byari byafatiwe igihugu cya Afghanistan.
2002 : Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zanze ibyifuzo byose bya Irak, mu isubirwamo ry’umwanzuro 1441 wa Loni wavugaga ku kwambura Irak intwaro z’ubumara n’iza kirimbuzi. Uyu mwanzuro ni kimwe mu byo Abanyamerika bishingikirijeho batera Irak ngo bakureho Saddam Hussein.
Ibyamamare byavutse uyu munsi
1312 : Havutse Edouard III, wabaye Umwami w’u Bwongereza kuva mu 1327 kugeza mu 1377.
1528 : General Qi Jiguang w’Umushinwa wayoboye intambara zikomeye z’igihe cye.
1929 : Nibwo havutse Grace Kelly, wagaragaje impano ikomeye mu gukina filime. Yamenyekaniye cyane muri "Le train sifflera 3 fois", "Le crime était presque parfait", "Fenêtre sur cours", "Une fille en province". Grace Kelly wanafatwaga nk’ihogoza mu bakinnyi ba filime b’igihe cye, yabereye benshi icyitegererezo mu bagore bakinnye za filime nyuma ye. Yaje kurongorwa n’igikomangoma Rainier cya Monaco, babyarana abana 3, harimo na Albert II uyobora Monaco muri iki gihe.
Ibyamamare byatabarutse uyu munsi
0607: Hatabarutse Papa Boniface III.
1836 : Juan Ramón Balcarce, wabaye umuyobozi wa gisirikare muri Argentine, akaba n’impirimbanyi yari igamije impinduramatwara muri icyo gihugu
1904 : Auguste Bartholdi, washushanyije kandi agakora ikibumbano kizwi cyane muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika cyiswe “Statue of Liberty”.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego