Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 13 Kanama

Tariki 13 Kanama ni umunsi w’ijana na magana abiri na makumyabiri na gatandatu mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na mirongo itatu n’icyendau mwaka ukagera ku musozo.

Uyu munsi Kiliziya Gaturika irizihiza Mutagatifu Cassien d’Imola na Radegonde.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1792: Umwami w’u Bufaransa Louis XVI of France yatawe muri yombi bitegetswe n’urukiko rw’igihugu, kuva ubwo yitwa umwanzi w’igihugu.
1918: Opha Mae Johnson yabaye umugore wa mbere wagiye mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kirwanira mu mazi.
1954: Ku nshuro ya mbere mu mateka y’igihugu cya Pakistan Radiyo y’iki gihugu yatambukije indirimbo yubahiriza igihugu cyayo yitwa Qaumī Tarāna.
1960: Igihugu cya Central African Republic cyatangaje ubwigenge bwacyo.
1961: Igihugu cy’u Budage bw’i Burasirazuba cyizwi nka German Democratic Republic cyafunze imipaka igihuza n’igice cy’u Budage bw’i Burengerazuba n’Umujyi wa Berlin mu rwego rwo guhagarika abaturage bakivagamo.
1969: Abastronauts bajyanye n’icyogajuru Apollo 11 bakiriwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Richard Nixon i Los Angeles wanahise abagenera imidali y’ishimwe.
2004: Impunzi zo mu gihugu cya Congo Kinshasa zigera ku ijana na mirongo itanu n’esheshatu zari zarahungiye mu gihugu cy’u Burundi ziciwe mu nkambi ya Gatumba.
2008: Michael Phelps yesheje agahigo mu mateka y’imikino ngororamubiri mpuzamahanga yo kwegukana imidali ya zahabu (gold medals), muri iyi mikino yabereye mu gihugu cy’u Bushinwa mu Mujyi wa Beijing, uyu mikinnyi yegukanye imidari igera ku munani iza yiyongera ku yo yakuye Athens mu Bugereki.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1911: William Bernbach, wamamaye mu bijyanye no kwamamaza dore ko ari na we washinze kompanyi ikomeye ikora ibijyanye no kwamamaza izwi ku izina rya Dyle, Dane, and Bernbach DDB Worldwide Communications Group Inc.
1984: James Morrison, umuhanzi w’umuririmbyi wo mu gihugu cy’u Bwongereza.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
2005: David Lange, wabaye Minisitiri w’Intebe wa New Zealand.
2008: Sandra Elaine "Sandy" Allen wabaye umugore muremure cyane muri iyi si nk’uko igitabo Guinness World Records kibigaragaza. Uyu mugore yari afite metero ebyiri na santimetero mirongo itatu n’ebyiri.
Sandra Elaine, umugore waciye agahigo k'uburebure
Sandra Elaine, umugore waciye agahigo k'uburebure
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego