Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 13 Ugushyingo

Tariki 13 Ugushyingo ni umunsi wa 318 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 48 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi
1864: Mu gihugu cy’u Bugereki hemejwe itegeko nshinga rishya.
1887: Mu mujyi wa London rwagati habaye imyigaragambyo ikomeye yahawe inyito ya bloody Sunday; iyi myigaragambyo yakozwe hagamijwe gusaba ko umudepite witwa William O’Brien yarekurwa, agakurwa muri gereza nyuma yo gufungwa ashinjwa kwihisha inyuma y’imyivumbagatanyo yibasiye igihugu cya Ireland. Yateguwe na Social Democratic Federation na the Irish National League.
1990: Uwitwa David Gray yivuganye abantu bagera kuri 13 mu gihugu cya New Zealand ahitwa Aramoana. Ubu bwicanyi mu mateka bwibukwa ku nyito ya Aramoana massacre.
1994: Mu gihugu cya Sweden habaye kamarampaka yemeje ko iki gihugu kijya mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi.
1995: Ikamyo ipakiye ibisasu yasandakiye mu kigo cy’amahugurwa ya gisirikare cy’Abanyamerika ahitwa Riyadh mu gihugu cya Saudi Arabia hagwamo Abanyamerika batanu n’Abahinde babiri. Iki gitero cyigambwe n’itsinda ry’intagondwa za kiyisilamu.
2001: Mu ntambara yo kurwanya iterabwoba, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika George W. Bush yashyize umukono ku masezerano ashyiraho urukiko rwa gisirikare ruhana abanyamahanga bashinjwa ibikorwa bifitanye isano n’iterabwoba, by’umwihariko ibyibasira igihugu cye.
2002: Mu gikorwa cyo gusaka intwaro za kirimbuzi, igihugu cya Iraq cyemeye umwanzuro w’1441 w’Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1899: Iskander Mirza, wabaye Perezida wa mbere wa Pakistan.
1982: Samkon Gado, umukinnyi wa American football ukomoka muri Nigeria.
Samkon Gado
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1983: Junior Samples, umukinnyi w’amafilimi asekeje ukomoka muri Amerika.
2008: Jules Archer, umunyamateka wo muri Amerika (USA).
2010: Ken Iman wamenyekanye cyane nk’uwakinaga umukino wa American football.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego