Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 14 Kanama

Tariki 14 Kanama ni umunsi wa magana abiri na makumyabiri na karindwi mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na makumyabiri n’icyenda uyu mwaka ukagera ku musozo.

Uyu munsi Kiliziya Gaturika yizihiza Mutagatifu Hippolyte de Rome na Maximilien Kolbe.
Bimwe mu bayaranze uyu munsi
1816: Ubwami bw’Abongereza, bwongeye ikirwa cya Tristan da Cunha mu bice bukoloniza bagikura mu maboko y’igihugu cya Afurika y’Epfo ubwacyo.
1846: Ibuye rivuye ku yindi mibumbe rizwi nka Cape Girardeau rifite ibiro bibiri n’ibice bitatu, iri buye ryahawe inyito ya (chondrite-type) ryaguye mu Mujyi wa Cape Girardeau.
1912: Igisirakare cyirwanira mu mazi cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyagabye ibitero bikomeye ku gihugu cya Nicaragua cyari kigamije gukura ku butegetsi Guverinoma yari imaze kujyaho nyuma y’imyaka igera kuri itatu José Santos Zelaya avuye ku butegetsi.
1937: Hatangiye kwizihizwa umunsi mukuru w’ingabo z’u Bushinwa zirwanira mu kirere.
Wibukwa cyane biturutse ku mateka y’intambara yiswe Second Sino-Japanese War abandi bitirira intambara ya kabiri y’isi yose, icyo gihe u Bushinwa bwahannye u Buyapani ndetse u Bushinwa bubasha gusenya indege esheshatu zikomeye z’Abayapani zizwi nka Mitsubishi G3M.
1959: Hashinzwe ku mugaragaro ndetse hakorwa inama bwa mbere y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru w’Amerika.
1969: Ingabo Z’Abongereza zashinze ibirindiro muri Ireland y’Amajyaruguru.
1973: Itegeko Nshinga ry’igihumbi Magana cyenda na mirongo irindwi na gatatu ryatangiye kugenderwaho mu gihugu cya Pakistan.
1976: Hashinzwe ishyaka rya Senegalese political party riba ishyaka rya gatatu mu gihugu cya Senegal ryemewe.
2007: Mu gihugu cya Iraq ahitwa Kahtaniya habereye igitero cya bombe cyahitanye abantu bagera kuri Magana arindwi na mirongo icyenda na batandatu.
2010: Hatangijwe imikino ngororamubiri mpuzamahanga y’urubyiruko.
Iyi mikino iba buri myaka ine ihuza urubyiruko rw’abana bari hagati y’imyaka cumi n’ine na cumi n’umunani, yatangiriye mu gihugu cya Singapour.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1981: Kofi Kingston, Umusifuzi wabigize umwuga wo mu gihugu cya Ghana.
1987: Tim Tebow umukinnyi w’umupira w’amaguru wo muri Amerika.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
2004: Czeslaw Milosz, umwanditsi wabiherewe n’igihembo cyitiriwe Nobel.
Czeslaw Milosz
Czeslaw Milosz
2007: Kotozakura Masakatsu umusifuzi wo mu gihugu cy’u Buyapani.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego