Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 14 Ugushyingo

Tariki 14 Ugushyingo ni umunsi wa 319 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 47 uyu mwaka ukagera ku musozo.
Bime mu byabaye kuri uyu munsi
1770: James Bruce yavumbuye icyo yitaga isoko ya Nile.
1918: Igihugu cya Czechoslovakia cyahindutse Repubulika.
1921: Mu gihugu cya Espagne hashinzwe ishyaka rya gikomunisiti.
1922: Radiyo BBC (British Broadcasting Corporation) yatangiye gukorera mu gihugu cy’u Bwongereza.
1923: Uwitwa Kentaro Suzuki yesheje agahigo ko kurira umuziki wa Iizuna.
1967: Congress ya Colombia yakoze umunsi mukuru wo kwibuka imyaka ijana mirongo itanu y’urupfu rwa Policarpa Salavarieta, uyu munsi wiswe Day of Columbian Women.
1970: Indege yitwa Southern Airways Flight 932 yakoreye impanuka mu misozi iri hafi ya Huntington mu Burengerazuba bwa Virginia, ihitana abantu 75 barimo abayoboke ba mu ikipe ya Marshall University Football.
1975: Igihugu cya Espagne cyaretse ibikorwa by’ubukoloni cyakoreraga mu Burengerazuba bwa Sahara.
1979: Perezida Jimmy Carter w’ Amerika yafashe icyemezo cyo kubangamira inyungu zose za Iran ziri muri Amerika, asaba ko barekura imfungwa bari bafashe bugwate.
1990: Nyuma y’ ukwiyunga kw’ u Budage, hasinywe amasezerano hagati ya Repubulika y’ u Budage na Poland, aho bafashe Order-Neisse- line nk’ umupaka hagati y’ibihugu byombi.
1991: Igikomangoma cya Cambodge, Norodom Sihanouk yagarutse mu gihugu cye nyuma y’ imyaka 30 mu buhungiro.
1991: Ibiro by’ ubutasi by’ Amerika n’ u Bwongereza byatangaje ko bifite impapuro zishinja intasi ebyiri za Leta ya Libiya zagize uruhare mu ihanurwa ry’ indege ya Pan Am Flight 103.


Indege ya Pan Am yaguye Lockerbie muri Scotland
2001: Mu ntambara ya Afghanistan, abarwanyi bo mu Majyaruguru (Afghan Northen Alliance) bafashe umurwa mukuru Kabul.
2003: Abahanga mu by’ isanzure Micheal E. Brown, Chad Trujillo na David L Robinowitz bavumbuye umubumbe muto wa 90377.
Abavutse kuri uyu munsi
1953: Dominique de Villepin, wahoze ari Ministiri w’ intebe w’ u Bufaransa.
1989 : Jake Livermore, wakinaga umupira w’ amaguru.
Abatabarutse kuri uyu munsi
2001: Juan Carlos Lorenzo, umukinnyi w’ umupira w’amaguru ukomoka muri Argentine.
2004: Michel Colombier, umuhanzi w’ umuziki.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego