Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 14 Ukwakira

Tariki 14 Ukwakira ni umunsi wa 287 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 78 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1882: Hashinzwe Kaminuza ya Punjab mu gihugu cy’u Buhinde, nyuma agace irimo kahindutse uburengerazuba bwa Pakistan.
1943: Imfungwa z’Abayahudi zari zifungiwe n’Abanazi mu nkambi ya Sobibor mu gihugu cya Pologne zarigaragambije, zihitana abarinzi bagera kuri 11, zinakomeretsa abandi batari bake.
Mu mfungwa zigera kuri 600 zari muri nkambi, kimwe cya kabiri cyazo zashoboye gucika ndetse ku bw’amahirwe 50 muri zo zirokoka Jenoside yakorewe Abayahudi.
1952: Mu ntambara ya Koreya, Umuryango w’Abibumbye n’ingabo z’igihugu cya Koreya y’Epfo batangije igikorwa cyiswe Operation Showdown kigamijwe kurwanya u Bushinwa mu gitero cya gisirikare cyabereye ahitwa Iron Triangle.
1968: Jim Hines wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yabaye umugabo wa mbere wesheje agahigo ko kwiruka metero ijana (100) mu gihe kigufi kitagera ku masegonda 10, kuko muri aya marushanwa y’imikino ngororangingo yari yabereye mu gihugu cya Mexico yashoboye kwiruka metero 100 mu gihe kitarenze amasegonda 9.95.
1973: Mu gihugu cya Thailand habaye imyigaragambyo ikozwe n’abanyeshuri binubira ndetse bamagana ubutegetsi bwa gisirikare bwari buyobowe na Thanom.
Iyi myigaragambyo yitabiriwe n’abantu basaga ibihumbi 100, yaguyemo abantu 77 abandi bagera kuri 857 barakomereka bikomeye.
1981: Visi-Perezida Hosni Mubarak yatorewe kuba Perezida wa Misiri nyuma y’icyumweru kimwe Perezida Anwar al Sadat yishwe.
1982: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Ronald Reagan yatangije intambara yo kurwanya ibiyobyabwenge.
1994: Uwari umuyobozi wa Palestina, Yasser Arafat, Minisitiri w’Intebe wa Israel Yitzhak Rabin na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Israel Shimon Peres bashyikirijwe igihembo cyitiriwe Nobel bitewe n’ibyo bakoze bikomeye mu masezerano y’i Oslo ajyanye n’ishyirwaho rya Guverinoma ya Palestina.
Arafat , Peres na Rabin
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1890: Dwight D. Eisenhower, wabaje jenerali mu ngabo z’Amerika, yabaye kandi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
1930: Joseph-Désiré Mobutu: Uyu yayoboye igihugu cy’abaturanyi cya Congo cyikitwa Zaire kuva mu 1965 kugeza mu 1997. Amazina ye nyakuri ni Mobutu Sese Seko Nkuku Ngbendu Wa Zabanga, bivuga ’indwanyi igenda ikusanya intsinzi ubutitsa aho ivuye ihasiga umuriro’, bivuga nanone umugabo uguruka ava ku gitero kimwe agana ku kindi nta cyo asize inyuma, umugabo uguruka agenda ntawe ubasha kumuhagarika. Utundi tubyiniriro ni Umuyobozi mukuru w’impinduramatwara na Maréchal wa Zaire.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1999: Julius Nyerere, Umunyapolitiki w’Imena mu gihugu cya Tanzania.
Mwalimu Julius Nyerere
2003 : Patrick Dalzel-Job, umusirikare wo mu gihugu cy’u Bwongereza wagize uruhare rukomeye mu gutuma hakorwa filimi izwi cyane nka James Bond.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego