Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 15 Gashyantare

Tariki 15 Gashyantare ni umunsi wa 46 mu minsi igize uyu mwaka usigaje indi 320 ngo ugere ku musozo.

Bimwe mu byabaye kuri iyi tariki mu mateka
590: Khosrau II yabaye umwami wa Persia.
1764: Umujyi wa St. Louis muri Missouri (USA) warashinzwe.
1804: Impinduramatwara yo muri Serbia yaratangiye
1906: Abagize ishyaka Labour ryo mu Bwongereza bishyize hamwe.
1909: Inkongi y’umuriro yafashe Flores Theater y’i Acapulco ho muri Mexico, ihitana abagera kuri 250.
1933: I Miami muri Florida, Giuseppe Zangara yagerageje kwica Perezida wari watowe Franklin D. Roosevelt aramuhusha arasa Umuyobozi wa Chicago Anton J. Cermak aza gupfa nyuma gato ku ya 6 Werurwe 1933.
1961: Indege yo mu bwoko bwa Boeing 707 ya kompanyi Sabena yaguye mu Bubiligi ihitana abagera kuri 73, harimo ikipe yose ya figure skating ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
1965: Ibendera rya Canada rigizwe n’ikibabi gitukura ryasimbuye iryari risanzwe.
Ibendera rya Canada
1976: Itegeko Nshinga rya Cuba ryaremejwe nyuma ya kamarampaka.
1996: Aho boherereza ibyogajuru h’i Xichang mu Bushinwa, icyohereza ibyogajuru cyo mu bwoko Long March 3 gitwaye Intelsat 708 cyaguye mu cyaro gihitana abatari bake.
1999: Abdullah Ă–calan, umuyobozi w’ishyaka Kurdistan Workers yatawe muri yombi muri Kenya.
2003: Imyigaragambyo yo kwamagana intambara yo muri Iraq yabaye mu mijyi 600 hirya no hino ku isi. Abantu bari hagati ya miliyoni 8 na 30 bitabiriye iyi myigarambyo, bituma iba ariyo minini ibayeho mu mateka.
Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki
1564: Galileo Galilei, Umutaliyani w’umuhanga mu bumenyi bw’isanzure n’ubugenge.
Galileo Galilei
1710: Umwami Louis XV w’u Bufaransa.
1877: Louis Renault, Umufaransa ukora imodoka.
Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki.
1145: Papa Lucius II.
2005: Pierre Bachelet, umunyamuzika n’umwanditsi w’indirimbo w’Umufaransa.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego