Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 15 Gicurasi

Tariki ya 15 Gicurasi ni umunsi wa 135 w’umwaka usanzwe. Uyu mwaka usigaje iminsi 230 ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi
1536 : Anne Boleyn na musaza we, Lord Rochford, bashinjwe icyaha cy’ubusambanyi no gukora amahano n’urukiko rukuru rw’u Bwongereza.
1768 : Louis XV yaguze Corse ayikuye kuri République de Gênes.
1811 : Ubwigenge bwa Paraguay.
1988 : Abasoviyeti batangiye kuva muri Afghanistan.
2012 : Jean-Marc Ayrault yagizwe Minisitiri w’intebe w’u Bufaransa.
Abavutse kuri uyu munsi
1891 : Mikhail Boulgakov, umwanditsi w’ibitabo w’Umurusiya yatabarutse ku wa 10 Werurwe 1940.
1923 : Richard Avedon, Umufotozi w’Umunyamerika. Yatabarutse ku wa 1 Ukwakira 2004.
1937 : Madeleine Albright, Umugore w’Umunyapolitiki w’Umunyamerika.
1946 : Georges Beretta, Umukinnyi w’Umufaransa w’umupira w’amaguru.
1965 : Raí Souza Vieira de Oliveira, Umukinnyi w’Umupira w’amaguru ukomoka muri Bresil.
1981 : Patrice Évra, Umukinnyi w’Umupira w’amaguru w’umufaransa.
1985 : Cristiane, umugore ukina umupira w’amaguru ukomoka muri Bresil
1987 : Andy Murray, umukinnyi wa Tennis ukomoka muri Ecosse.
1996 : Birdy, umuririmbyikazi w’Umwongereza.
Abatabarutse uyu munsi
1036 : Go-Ichijō, Umwami w’abami w’u Buyapani.
1157 : Iouri Dolgorouki, Igikomangoma cy’u Burusiya
1470 : Charles VIII, Umwami wa Suède
1845 : Braulio Carrillo Colina, Perezida wa Costa Rica
1945 : Charles Williams, Umwanditsi w’ibitabo w’Umwongereza.
1978 : Robert Menzies, Minisitiri w’intebe wa Australia
2003 : June Carter, Umuririmbyikazi w’Umunyamerika
2006 : Cheikha Remitti, Umuririmbyikazi ukomoka muri Algeria
2011 : Samuel Wanjiru, umunyakenya wo mu mikino ngororamubiri ijyanye no gusiganwa ku maguru.
Samuel Wanjiru, umunyakenya wo mu mikino ngororamubiri ijyanye no gusiganwa ku maguru umwe mu bitabye Imana kuri iyi tariki
Ibindi
Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’imiryango byemejwe n’inama rusange ya Loni mu 1993. Muri Colombia na Mexique ni umunsi w’Abarimu. Muri Koreya y’Amajyepfo ni umunsi w’abarimu bigisha muri Kaminuza.
Umunsi mwiza kuri Denise , Denisa, Denize na Denyse. Hari kandi Pacôme , Privel , Primaël, Primel, Primela, Privael na Privela.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego