Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 15 Kamena

Tariki 15 Kamena ni umunsi w’166 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 199 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1184: Umwami Magnus V wa Norvège yiciwe mu gitero cyabereye ahitwa Fimreite.
1667: Bwa mbere umuntu yahawe amaraso, ibizwi cyane nka blood transfusion mu ndimi z’amahanga. Byatangijwe na muganga Jean-Baptiste Denys ukomoka mu gihugu cy’u Bufaransa.
1808: Joseph Bonaparte yabaye umwami wa Espagne.
1836: Leta ya Arkansas yabaye iya 25 ku rutonde rwa Leta zigize igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.M
1896: Tsunami ikomeye yibasiye igihugu cy’u Buyapani ihitana abantu barenga ibihumbi makumyabiri na bibiri (22 000).
1944: Mu ntambara ya kabiri y’isi yose, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zashegeshe igihugu cya Espagne.
1945: Hatangijwe ihuriro rusange ry’urubyiruko rw’Abadage ANJV (Algemeen Nederlands Jeugd Verbond), rikora nk’umutwe wa politiki rishingiwe i Amsterdam mu gihugu cy’u Buholandi.
1954: Hashinzwe ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi UEFA (Union des Associations Européennes de Football) mu Mujyi wa Bâle (Basel) mu gihugu cy’u Busuwisi.
1994: Igihugu cya Israel na Vatican bashyize umukono ku masezerano y’imibanire ishingiye kuri dipolomasi.
1996: Igisirikare cya Ireland cyagabye igitero cya bombe gikomeye mu Mujyi wa Manchester mu gihugu cy’u Bwongereza.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1767: Rachel Donelson Jackson, wabaye umufasha wa Perezida Andrew Jackson.
1942: John E. McLaughlin wigeze kuba umuyobozi wungirije mu kigo cy’ubutasi cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, CIA (Deputy Director of the Central Intelligence Agency).
1955: David Kennedy, umuhungu wa Robert F. Kennedy, wari murumuna wa John Kennedy wayoboye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1849: James Knox Polk, wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wa 11 ku rutonde rw’abayoboye iki gihugu.
1993: James Hunt, wakoraga amarushanwa y’amasiganwa ku mamodoka, mu mwaka w’1976 watwaye irushanwa rya Formula One.
2002: Choi Hong Hi, watangije umukino njyarugamba uzwi nka Taekwondo. Choi Hong Hi uzwi kandi nka Jenerali Choi, dore ko yari umwe mu basirikare bakuru ba Koreya y’Epfo, afite amateka atari make mu mikino njyarugamba ari naho yahereye atangiza Taekwondo, umukino ufite inkomoko muri iki gihugu.
Hejuru ku ifoto hari: Tsunami ikimara gushegesha igihugu cy’u Buyapani ihitana abantu barenga ibihumbi makumyabiri na bibiri.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego