Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

TARIKI 15 UKWAKIRA

Tariki 15 Ukwakira ni umunsi wa 288 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 77 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1815: Umwami w’Abami w’u Bufaransa yatangiye kugana iy’ubuhungiro yerekeza ku kirwa cyitiriwe Mutagatifu Helena giherereye mu Nyanja ya Atalantika.
1951: Umunyabutabire wo mu gihugu cya Mexico witwa Luis E. Miramontes yashoboye kugera ku ntambwe yanyu yatumye havumburwa n’ikorwa ry’ibinyabutabire norethisterone na progestin byifashishwa hakorwa ibinini byifashishwa mu kuboneza urubyaro babinyujije mu kanwa.
1971: Mu gihugu cya Iran hatangiye kwizihizwa ivuka ry’igihugu cya Persia, imaze imyaka igera ku 2500.
1979: Uyu munsi uhabwa izina rya Black Monday mu gihugu cya Malta, uyu munsi inyubako y’umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Eddie Fenech Adami hamwe n’andi mashyaka atavuga rumwe na Leta yasenywe n’abayoboke b’ishyaka rya Malta Labour Party.
1990: Umuyobozi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete, Mikhail Gorbachev yashyikirijwe igihembo cyitiriwe Nobel kubera ubushake yagaragaje bwo kugabanya ubukana bw’intambara y’ubutita igihugu cye cyarimo.
2003: Igihugu cy’u Bushinwa cyohereje icyogajuru cyacyo cya Shenzhou 5 cya mbere cyiswe manned space mission.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1944: Sali Berisha wabaye Perezida wa Albania ndetse na Minisitiri w’Intebe.
1981: Keyshia Cole, Umunyamerika w’umuhanzi w’umuririrmbyi w’injyana ya R&B.
Bamwe mu batabaurutse uyu munsi
2000: Konrad Emil Bloch, Umunyabutabire wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wabiherewe n’igihembo kitiriwe Nobel.
Konrad Emil Bloch
2010: Mildred Fay Jefferson, Umunyamerika wari umuhanga mu bijyanye n’ubugenge.
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego