Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 16 Gashyantare

Tariki 16 Gashyantare ni umunsi wa 47 w’uyu mwaka usigaje indi 319 ngo ugere ku musozo.

Bimwe mu byabaye kuri iyi tariki mu mateka.
1646: Imirwano y’i Torrington yabaye iya nyuma ikomeye mu ntambara ya gisivili mu Bwongereza.
1862: Mu ntambara ya gisivili yo muri Amerika, General Ulysses S. Grant yafashe Fort Donelson ho muri Tennessee.

1899:
Knattspyrnufélag Reykjavíkur ikipe ya mbere y’umupira w’amaguru muri Iceland yarashinzwe.
1936: Amatora yashyize ishyaka ry’abaturage ku buyobozi muri Spain.
1959: Fidel Castro yabaye Minisitiri w’intebe wa Cuba nyuma yaho umunyagitugu Fulgencio Batista ahirikiwe ku butegetsi ku ya 1 Mutarama.
1968: I Haleyville muri Alabama, uburyo bwa mbere bwo gutabaza hahamagarwa nimero 911 kuri telefoni bwaratangiye.
1987: Urubanza rwa John Demjanjuk washinjwaga kuba umu-nazi wakoze amarorerwa mu nkambi y’i Treblinka rwaratangiye i Jerusalem.
1991: Umuyobozi wa Nicaragua Contras Enrique Bermudez yarishwe i Managua.
1999: Muri Uzbekistan, igisasu cyo mu bwoko bwa bomb cyaraturitse hanumvikana urusaku rw’amasasu ku biro bya guverinoma mu cyasaga no kuba ari umugambi wo guhitana Perezida Islam Karimov.
Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki.
1982: Lupe Fiasco, umunyamuzika w’Umunyamerika.
1958: Ice-T, umunyamuzika w’Umunyamerika.
1970: Angelo Peruzzi, Umutaliyani ukina umupira w’amaguru.
1979: Valentino Rossi, Umutaliyani usiganwa kuri moto.
Valentino Rossi
Bamwe mu batabarutse kuri iyi tariki.
1279: Umwami Afonso III wa Portugal.
1912: Mutagatifu Nikolai w’u Buyapani, umupadiri w’umworthodox.
2004: Doris Troy, umuririmbyi w’Umunyamerika
Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego