Bang Media

Shakisha

FILM NYARWANDA

Tariki 16 Kamena

Tariki 16 Kamena ni umunsi w’167 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 198 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1779: Igihugu cya Espagne cyatangaje intambara hagati muri cyo, hatangira igitero cy’ahitwa Gibraltar.
1846: Habaye inama yo gutora Papa wa Kiliziya Gatorika, nyuma y’urupfu rwa Papa Papa Gregory XVI wapfuye tariki ya mbere Kanama 1846, abakaridinali 50 muri 62 bari bagize icyitwa College of Cardinals bateraniye mu ngoro ya Quirinal baza gutora umu Papa mushya Papa Pius IX watangiranye inshingano nshya zitari ukuyobora Kiliziya gaturika ahubwo zirimo no kuba umuyobozi wa guverinoma wa Leta ya Vatikani.
Papa Pius IX yayoboye Kiliziya mu gihe kigera ku myaka hafi 32.
1897: Hashyizwe umukono ku masezerano yo kongera Leta ya Hawai ku gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
1963: Valentina Tereshkova yabaye umugore wa mbere wagiye mu kirere mu cyogajuru cy’Abarusiya Vostok 6.
1976: Muri Afurika y’Epfo habaye ubwicanyi bwakorewe abana b’abanyeshuri nyuma y’imyigaragambyo yiswe iya Soweto abanyeshuri b’abirabura ibihumbi cumi na bitanu bahangana n’abapolisi basaba iyubahirizwa ry’uburenganzira bwabo.
Haterurwa imirambo y’abana biciwe Soweto muri Afurika y’Epfo
1991: Hatangiye kwizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umunyafurika, washyizweho n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe.M
Bumwe mu burenganzira Umuryango w’Afurika yunze ubumwe wemeje mu mwaka w’1989 burimo uburenganzira bwo kubaho, bwo gukura no kurerwa, bwo kurengerwa n’ibindi.
1997: Ubwicanyi bwabereye mu gihugu cya Algeria, bwiswe ubwa Dairat Labguer wahitanye abantu 50.
Bamwe mu bavutse uyu munsi
1591: Joseph Solomon Delmedigo, Umunyamibare n’ubugenge ndetse n’ibijyanye n’umuziki.
1713: Meshech Weare, wabaye Guverineri wa New Hampshire muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
1949: Paulo César, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Brazil.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1722: John Churchill, umujenerali wo mu ngabo z’u Bwongereza
1958: Imre Nagy, wabaye Minisitiri w’Intebe wa Hungary
2004: Thanom Kittikachorn, wabaye Minisitiri w’Intebe wa Thailand.

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

 

Ubuzima

Urwego